Ba Mutimawurugo basabwa kutaba ba nyirabayazana b’isenyuka ry’ingo zabo, ahubwo bakaba inkingi ya mwamba n’ishingiro ryo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Ibi byagarutsweho na Depite Niyitegeka Winifrida, ku wa 31 Kanama 2022, ubwo yari mu nama y’inteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu karere ka Huye. Ababaza n’ingo zisenyuka zigishingwa bidasize n’iz’abasaza n’abakecuru.
Yagize ati ”Tureke kuba ba nyirabayazaba b’isenyuka ry’ingo zacu. Abantu bajya bakunda kuvuga ngo dukunda kubwira abagore ariko si abagore tubwira gusa, mujye mudutumikira kandi na basaza banyu turikumwe hano barabyumva. Mu bikorwa twakoze nubwo ntakoreye muri Huye, ariko baganiriye na bagenzi ba njye. Birababaje kubona urugo rumaze iminsi itatu rusenyuka ndetse n’urumaze imyaka 65 umusaza arara ukwe n’umukecu. Twimakaze ibiganiro twubake urugo, ni yo nkingi y’iterambere. Tujye tuza mu birori dusa neza no mu rugo twasize ari amahoro.”
Yakomeje ashimira ba Mutimawurugo bo mu karere ka Huye uruhare bagira mu iterambere ry’akarere ndetse n’iry’igihugu muri rusange, abasaba gukomeza kuba ku isonga mu kwiteza imbere bo n’imiryango yabo muri rusange, bahigura imihigo bahize habereye mu ngo zabo.

Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Huye, Dr Aisha Nyiramana, na we yagarutse kuri iki kibazo cy’amakimbirane mu ngo, asaba ba Mutimawurugo gufata iya mbere mu kurwanya amakimbirane mu muryango.
Yagize ati “Twagarutse ku mihigo, kuko iyo yeshejwe ni iterambere rya Mutimawurugo, akirinda kuba ku isonga mu gutera amakimbirane mu rugo, yirinda gusinda, akabuha umugabo, bagafatanya mu kwiteza imbere. Ni ingenzi ko umugore agira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Yakomeje avuga ko Mutimawurugo yitezweho gukomeza gufasha mu kurwanya igwingira ry’abana kuko niwe ugira uruhare mu gutegura amafunguro y’abana no kuyabaha mu gihe byaba bikozwe neza igwingira ryacika ku bufatanye bw’abashakanye.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Huye, Bakundukize Redempta, yavuze ko imihigo bihaye ari uko bagiye gukorera hamwe bakareba aho baguye bagendeye kuho baboneye amanota make, bagakomereza aho baboneye amanota menshi mu mwaka ushize, bibanda ku gukora ubukangurambaga kuri ba Mutimawurugo, bagafa iya mbere mu kurwanya amakimbirane mu miryango no gutangira ku gihe kandi neza raporo z’ibyakozwe. “Tunakomeza gukora ibikorwa byo guteza imbere umugore tutibanda ku mihigo gusa.”
Nk’uko byagarutsweho na bamwe mu bari bitabiriye iyi nama, byagaragaye ko abagore bagira uruhare mu makimbirane abera mu ngo harimo n’abari muri CNF ariko mu butumwa bwose bwatanzwe basabye abagore gufata iya mbere bakarwanya amakimbirane mu miryango.

Iyi nama y’inteko rusange isanzwe y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere ka Huye kuri iyi nshuro yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye.”
Mu mwaka ushize w’imihigo inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Huye, yesheje imihigo 7 yari ifite ku kigero cya 88% mu bikorwa 33 byari bishingiye mu nkingi 3 arizo: imibereho myiza, ubukungu ndetse n’imiyoborere myiza.
Muri uyu mwaka w’imihigo CNF Huye yahize imihigo 5 izaba iri mu bikorwa 44 ariyo: Gukangurira abantu kujya mu matsinda akoresha ikorana buhaga, Gukangurira abagore n’abakobwa kwiga imyuga n’ubumenyingiro, Kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, Kwimakaza umuco w’isuku n’isukira ndetse no Gukumira no kurwanya amakimbirane mu miryango.
Rukundo Eroge













































































































































































