Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amabanga akomeye ku bitaramo bya Bruce Melodie na The Ben

Bruce Melodie mu ibara ry'umwenda w'imfungwa zo mu Burundi, na ho The Ben mu ibara ry'umwenda w'imfungwa zo mu Rwanda

Nyuma y’aho umuhanzi The Ben agaragaye yambaye ibara ry’iroza mu gitaramo mbaturabugabo yakoreye muri BK ARENA i Kigali, mugenzi we Bruce Melodie na we yaje kugaragara yambaye ibara ry’ icyatsi kibisi aho yacurangiye i Bujumbura.

Ku matariki yegeranye ariko atandukanye, abahanzi babiri b’abanyarwanda kandi bakunzwe na benshi, biganjemo urubyiruko, bakoze ibitaramo bikomeye ahantu hanyuranye ariko bose bambaye amabara aranga imyenda y’infungwa.

Ku itariki 7 Kanama 2022, The Ben mu ibara ry’iroza (rose) ryambarwa n’imfungwa zo mu Rwanda, yacurangiye imbaga y’abakunzi be arabashimisha kweli kweli! Umuneza urabataha benshi ntibitaye ku myambaro ye kuko ntabwo ari byo byari byabazanye, ariko ku rundi ruhande hari amakuru yatambutse yavugaga ko “Ni ibisanzwe kuva kera The Ben ntabwo azi kwambara neza, …”

The Ben yari yabukereye mu mwambaro w’ibara ry’imyenda y’imfungwa zo mu Rwanda

Ariko nanone ku rundi ruhande, byavuzwe ko umuhanzi nka The Ben adashobora gukora amakosa yo gupfa kwambara uko ashatse, kuko atarajya n’ibwotamasimbi yari afite abashinzwe kumwambika (stylistes).

Abantu bibaza uburyo byahuriranye n’uko Bruce Melodie na we yagiye gucuranga mu Burundi, n’ubwo byatangajwe ko yahahuriye n’ibibazo mu bugenzacyaha, yagaragaye yambaye ibara ry’icyatsi kibisi, imyenda abagororwa bambara aho mu Burundi.

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama bahuriza ku kuba “Mu buryo bumwe cyangwa se ubundi umuntu nka Rusesabagina Paul, Musahayidi n’abandi bari muri Gereza, iyo babonye umuhanzi w’icyamamare ataramira abantu yambaye iroza hari imbaraga runaka biyongeramo, kuko bumva hanze hari umuntu wifatanyije na bo mu gahinda.”

Ikindi kigarukwaho ni uko ngo imyambarire ya Bruce Melodie yaba ishushanya ibara ry’umwambaro w’imfungwa za gisirikare zo mu Rwanda.

Aba bahanzi bakunzwe cyane bafite icyo bahuriyeho kandi bagaragaza ko batishimiye uburyo abanyapolitiki bamwe na bamwe bafunzemo, ndetse mu buryo buzimije bakanagera kure bunga mu ry’umudepite uherutse gusaba ko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na yo.

Ni uko uyu munyapolitike yashoboye kuva umuzi amarangamutima ye, ariko abantu bashobora gutanga ubutumwa mu buryo bunyuranye. Urugero ni mu gukoresha amagambo, amarenga, indirimbo, amabara, ibyapa n’ibindi bitandukanye, ariko kugira ngo nyir’ubwite asobanukirwe bisaba ubushishozi ndetse rimwe na rimwe akitabaza imbaraga z’ibitekerezo bireba kure n’umutima.”

Uko bimeze kose, uwasesengura uku kwambara aya mabara ni ubusobanuro bwo kwifatanya n’abantu bari muri gereza mu Rwanda no mu Burundi, ariko kandi by’umwihariko abashaka impinduramatwara runaka.

Mu buzima busanzwe amabara asobanura byinshi. Ni yo mpamvu abavuga rikijyana n’abafata ibyemezo muri sosiyete, badashobora kwirengagiza na gato ubusobanuro cyangwa se ubutumwa bushobora gutambuka mu biror runaka.

Ntawabura kwibaza uburyo The Ben yahisemo kwambara ibara ry’umwura mu birori bye bikomeye, ubukwe bwe? Ukongera ukabihuza n’uko ariryo yahisemo kwambara ku munsi wo kwita izina abana b’ingagi? Aba bahanzi bombi bahurije bate ku guhitamo ariya mabara? Bifite icyo bisobanura.

Imwe mu migani ishingiye ku mabara

“La couleur est la gloire de la lumière.” Tugenekereje mu Kinyarwanda “Ibara ni ikuzo ry’urumuri”. “La couleur est plus forte que le langage.”  Mu Kinyarwanda “ Ibara riruta imvugo”. “Ce qui est sans forme est sans couleur” Bisobanura biti “Ikitagira ireme ntikigira ibara”.

Umusomyi wa Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ubukungu

Huye, Rwanda – 21 January 2026 -The Rwanda Agriculture and Animal Resources Development Board (RAB) has received the first batch of 10 high-genetic-merit Holstein-Friesian...

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities