Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

IBUKA yifuza ko urubanza rwa Kabuga Felicien rwakwihutishwa

Umuryango Ibuka, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, urasaba ko urubanza rwa Kabuga Felicien rwakwihutishwa kugira ngo hadakomeza kubaho ibyarutinza nyamara uregwa ageze mu zabukuru.  

Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, asanga urukiko rukwiye gukora ibishoboka uru rubanza rukaburanwa mu buryo bwihuse.

Nk’uko tubikesha RBA, kuri uyu wa kane tariki ya 29 Nzeri 2022 ni bwo uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi.

Impuguke mu mategeko mpuzamahanga, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Alphonse Muleefu, abibonamo nk’intsinzi y’ubutabera bwagaragaje kutarambirwa gukurikirana abakekwaho jenoside.

Dr Muleefu asanga ahubwo byari bikwiye ko imanza za Jenoside za nyuma zari zikwiriye kuburanishirizwa mu Rwanda.

Kabuga Felicien yamenyekanye nk’umucuruzi ukomeye ariko na none wakoranaga bya hafi n’abanyapolitiki bakuru mu Rwanda. 

Mu 1993 ni bwo yashyingiye umuwe mu bakobwa be, umuhungu wa perezida Juvenal Habyarimana. 

Kabuga kandi ni sebukwe w’uwari Minisitiri w’imigambi ya Leta, Augustin Ngirabatware we wakatiwe gufungwa imyaka 30 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania.

Kabuga yari umurwanashyaka wa MRND, ishyaka ryateguye rikanashyira mu bikorwa umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi. 

Mu 1994 Jenoside ihagaritswe, Kabuga Felicien yahungiye mu Busuwisi, nyuma y’ukwezi iki gihugu kirahamwirukana.

Yakomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no kubaka umubano n’abayobozi bakomeye mu bihugu birimo n’ibyo mu karere ibintu byanamufashije kwihisha ubutabera bwamushakishije mu gihe cy’imyaka 25, kuko yavugwga mu bihugu birimo RDC, u Busuwisi na Kenya. 

Aha muri Kenya ho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na TPIR mu 2002 bifashishije itangazamakuru basaba ko uwagira amakuru y’aho Kabuga ari yayatanga, ndetse USA yari yashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari. 

Uretse kuba mu bashinze bakanatera inkunga radio yigenga yashishikarije abaturage gukora jenoside, uyu wari umucuruzi ukomeye yanashinze ikigega cyo gushyigikira ingabo n’imitwe y’urubyiruko rw’amashyaka yari ahuriye ku mugambi wo kurimbura abatutsi, cyitwaga Fonds de defense nationale, FDN. Ni na we wari ugikuriye.

Cyari gishinzwe gufasha guverinoma y’inzibacyuho y’abatabazi, kugira ngo ibashe guhangana n’abatutsi ndetse n’abahutu batavugaga rumwe na yo. Cyatangaga amafaranga yo kugura intwaro n’imyambaro y’ingabo n’abari mu mitwe y’insoresore zitwaraga gisirikari zari mu gihugu hose.

Kabuga yagiye aca mu myanya y’intoki inzego za police na TPIR ku buryo bivugwa byabaye ubugira 3 benda kumugeraho bakabura aho arengeye. 

Ku itariki 16 Gicurasi 2020 ni bwo Kabuga yatawe muri yombi mu Bufaransa.

Mu 2011 urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwatangiye gukusanya ubuhamya bushinja Kabuga kugira ngo atazafatwa hari abatangabuhamya bitabye Imana.

Kuri ubu Kabuga Felicien afite imyaka 87, afatwa nk’umuterankunga w’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi, akaba ashinjwa ibyaha bya jenoside, gushishikariza abandi mu ruhame gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

TPIR isobanura ikirego cyayo, igaragaza ko Kabuga yagiye ayobora inama zitabiriwe n’abacuruzi banyuranye zigamije gukusanya inkunga yo kugura intwaro zirimo n’imihoro, yifashishijwe cyane mu kwica abatutsi.

Kabuga Félicien kandi yari mu bayobozi ba RTLM radio yakwirakwije cyane ingengabitekerezo y’urwango yatije umurindi jenoside. 

Kabuga akaba yari afite ububasha n’ubushobozi kuri gahunda zose zayo, imikorere ndetse n’imicungire y’umutungo wayo (TPIR).

Kabuga kandi ashinjwa kuba yarahagarikiye ubwicanyi bwakozwe n’interahamwe i Gisenyi na Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities