Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ababangamiye kubona no gutanga amakuru babikora ku giti cyabo _Peacemaker Mbungiramihigo

L-R: Mudakikwa John -Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CERULAR; Peacemaker Mbungiramhigo -Umyobozi ushinzwe Politiki y'Itangazamkuru muri MINALOC na Gonzague Muganwa -Umunyamabanga Mukuru wa Media Freedom Committee -Rwanda (Ifoto/Gaston R.)

Iyi ntero yashimangiwe na Peacemaker Mbungiramihigo, Umukozi muri Minisiteri ifite Politiki y’itangazamakuru mu nshingano zayo, mu gihe hari ubushakashatsi bugaragaza ko hari intambwe yatewe mu kubona amakuru mu Rwanda harimo abantu bagihohoterwa kubera ko bayatanze.

Ibi byagaragajwe mu biganiro nyunguranabitekerezo byateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Guverinoma uharanira kugira igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR: Centre of rule of Laws), ku wa 20 Ukwakira 2022. Iyi nama yok u rwego rw’igihugu, yari igamije gusuzuma ibyavuye mu bushakashatsi ku burenganzira bwo kubona amakuru n’imbogamizi zaba zikigaragaramo.

Ikibazo kigaragara mu kubona amakuru ku mpande z’abanyamakuru ndetse n’abaturage b’ingeri zose, haracyibazwa ikibura kugira ngo uburenganzira bwo guhabwa no gutanga amakuru bibe impamo.

Kuri iyi ngingo yo guhohotera abatanze n’abatara amakuru, Peacemaker Mbungiramihigo wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ari na yo ifite Politiki y’itangazamakuru mu nshingano zayo, yavuze ko abo bantu bakubita abatanze amakuru ndetse banahohotera abanyamakuru, babikora ku git cyabo kandi bagomba kubiryozwa.

Ati “Politike ya Leta mu guteza imbere ubwisanzure irasobanutse, kuko igihugu gikeneye amakuru kugira ngo gitere imbere. Niyo mpamvu u Rwanda rwashyize imbaraga mu guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku isibo kugeza ku Ntara. Ibyo bidufasha kumenyekanisha uburyo itangazamakuru rikora kandi benshi bagenda bahindura ingendo.”

Mbungiramihigo yashimangiye ko iyo abantu ndetse n’abayobozi barengereye cyangwa se bagahohotera utanze cyangwa ushaka amakuru nta kabuza ko bahanwa bikurikije amahame n’amategeko.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umunyamakuru w’inararibonye akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa Media Freedom Committee -Rwanda, Gonzague Muganwa, yashimangiye ko n’ubwo u Rwanda rwageragezaga kuvugurura itangazamakuru ubwo rwashyiragaho itegeko ndetse na politike iteza imbere ubwisanzure, nta musaruro uhagije byatanze.

Ati “Kuva mu 2013 iyi ni intambwe nziza yatewe na Leta y’u Rwanda, ubwo yatekerezaga gushyiraho itegeko rirengera kubona amakuru; ariko haracyari ikibazo gikomeye kuko nta gihano runaka kizwi cyahawe umuntu wanze gutanga amakuru. Kugeza magingo aya, abantu babuzwa kubona amakuru, nzi ko bagiye bandikira Urwego rw’Umuvunyi.”

Aha, Muganwa yakomeje avuga ko itegeko ryari rikwiriye gusobanura neza ibihano bigenerwa umuntu wanze gutanga amakuru, kugira ngo uwo muco ucike.

Amaze kwitegereza ko hari ingingo zidasobanutse muri iri tegeko riha abantu uburenganzira bwo kubona amakuru n’ibindi birishamikiyeho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, Dr Emmanuel Safari, na we yasabye ko mu gushyiraho itegeko abadepite bakwiye kujya babyitondera.

Ati “Ni iki kibihutisha? Itegeko ni ikintu gikomeye kandi gifite uruhare rukomeye mu buzima bw’abantu. Niyo mpamvu n’abaturage baciriritse bagomba kubona umwanya wo kurisobanurirwa ndetse bakanaritangaho ibikerezo, bityo rikabona gutambuka, habayeho kurisuzuma byimbitse.”

Abitabiriye ibi biganiro mpaka biganjemo Sosiyete sivile, Itangazamakuru, RURA na MINALOC basabye ko ikibazo cy’amatangazo asohoka kenshi mu cyongereza yajya asohoka yanditse mu Kinyarwanda.

Ku kibazo cy’abafite ubumuga (kutabona, kutumva…) nabo badashoboye kumva neza amakuru yanditse cyangwa aya radiyo, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ihanahanamakuru muri RURA, Anthony Kulamba yavuze ko hari gahunda y’ikoranabuhanga rigezweho irimo gukorwaho izafasha abafite ubumuga kubona amakuru biboroheye.

Ubushakashatsi ngarukamwaka bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB) mu 2021 ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda, bwerekanye ko abantu basaga 70% bishimiye uburenganzira bafite mu kubona amakuru mu gihe 90% bishimira uburenganzira bafite mu gutanga ibitekerezo byabo kuri politike y’igihugu.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities