Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Hari abagabo bahitamo kubaho nk’ingaragu kubera ihohoterwa bakorerwa n’abagore”

Bamwe mu nshuti z’umuryango zo mu Karere ka Gasabo, bagaragaza ko hari abagabo batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa n’abagare babo, bikabaviramo guta ingo zabo bakabaho nk’ingaragu.

Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyateguwe n’umuryango utegamiye kuri leta uharanira kubaka igihugu kigeneye ku mategeko -CERULAR ku bufatanye n’indi miryango itari iya leta iharanira uburenganzira bwa muntu. Iki cyumweru cyari gifite Isanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye twubake umuryango uzira ihohotera.”

Mu buryo Akarere ka Gasabo gakoresha mu kurwanya ihohoterwa, harimo ibyo bise ‘Operation Sigaho’, ‘Operation mu mizi’ na ‘Operation Marume na Masenge’ ndetse na gahunda y’inshuti z’umuryango. Ibi byose bikorwa begera abaturage bakamenya ibibazo bafite, bityo bigatuma byoroha kumenya amakimbirane n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

Mukamwiza Vestine inshuti y’umuryango mu Murenge wa Kinyinya ati “Hari ikibazo nakiriye cy’umugabo wahohotewe n’umugore, wabyukaga ajya mu kabari, muri za nzoga z’inkorano akirirwayo, umugabo yagira ngo agiye kumukurayo umugore ati ‘genda wite ku bana bawe nanjye nahawe ijambo ubu turareshya.”

Nkundineza Jean Damascene inshuti y’Umuryango mu Murenge wa Nduba ati “Ibibazo maze kubona ntabwo ari byinshi cyane ariko usanga bishingiye ku mitungo.”

Umuryango CERULAR umaze iminsi uzenguruka mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo, harebwa uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze. Nubwo imibare igaragaza ko abagore aribo benshi bakorerwa ihohoterwa, ngo n’abagabo barahohoterwa ndetse bakwiye kwigishwa kujya bitabaza inzego bireba mu gihe bahohotewe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CERULAR, John Mudakikwa, arabisobanura. Agira ati “Hafi 98% abahohoterwa ni Abagore, 2% ni Abagabo. Turabyemera ko ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abagabo ibigaragazwa ari bikeya. Ibyo rero twemeje ko n’umugabo wahohotewe agomba gutanga amakuru ntihumvikane ko amategeko arengera abagore gusa.”

Akomeza agira ati “Hari n’kintu cyitwa Smart Conflict, ntidukunda kukivuga kuko ntabwo gikunda kumenyekana, ariko muri uru rugamba rwo kurwanya ihohoterwa tugomba kureba ibyiciro byose, haba mu bantu bishoboye mu bize bamwe tuvuga ngo barasobanutse nabo ubukangurambaga bukabageraho bagafashwa; kimwe n’uko tureba ibyiciro byihariye bikunze kuvugwamo gukora ihohotera nk’abakozi bo mu rugo, abamotari, abanyonzi n’abandi bose nta muntu tugomba gusiga inyuma muri uru rugamba.”

Umwali Pauline ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo. Avuga ko umuntu uwari wese ukorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yaba umugore cyangwa umugabo, akwiye gutinyuka akarivuga   inzego bireba zikamurenganura.

Ati “Hari ibihano ku muntu uwari wese ukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Twagerageje kubwira abaturage ahantu bashobora gutanga amakuru ku nzego zibegereye z’ubuyobozi.

Hari ikintu tumaze iminsi tubona kitwa ngo ‘Smart conflict’; ni na terme(ijambo) y’insirimu ikoreshwa n’abanyamujyi, aho usanga abantu basobanutse, b’abasirimu, bize, akenshi bagirana conflicts bagaceceka, akavuga ati ‘urwego ndiho. Ese ndi naka icyo ndicyo nibigaragara bizatuma ngawa.’ Ukabona niba tuganiriye n’abana babo hirya no hino ku mashuri, usanga umwana akubwiye ukuntu mu rugo abona Papa na Mama bitameze neza, na we atiyumva neza. Ibyo byose rero dukomeza kwegera imiryango kugira ngo turebe uko bicika.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu 2019, bwagaragaje  amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities