Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Ibibazo by’ubutaka ku isonga mu byagaragarijwe Urwego rw’umuvunyi

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine

Urwego rw’umuvunyi mu Rwanda ruri mu karere ka Bugesera ko mu ntara y’Iburasirazuba aho rwatangije icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya akarengane na ruswa. Ni igikorwa abaturage bo mu mirenge igize ako karere bageza ku Muvunyi mukuru ibibazo byabo imbonankubone, maze bigahabwa umurongo w’uko bigomba gukemuka.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera basanganije ibibazo by’urudaca ariko byiganjemo iby’ubutaka, Umuvunyi mukuru aho bari mu karere ka Bugesera aho yagiriye uruzinduko mu mirenge igize ako karere, anakira  ibibazo by’abaturage mu gikorwa cyahariwe icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya akarengane.

Twahirwa Jean Bosco wo mu murenge wa Nyamata ati “Ikibazo mfite ni ubutaka bwa data twambuwe na nuwahoze ari mayer nyuma baje kuduha ikibanza kimwe kandi turi cumi na bane nibajije niba tuzaturana hejuru nka etaje twabasabaga ko baduha  ibibanza twese kuko ahacu bahubatse amashuri kandi ntitwanga iterambere ariko nibura natwe tukaba twagira aho duhambwa  uko twakabaye  ariko byarangiye ntabutabera baduhaye uko ubuyobozi bwagendaga busimburana niko twabazaga uriho ndetse na Meya Mutabazi Richard ariko nawe ahora aturerega none turasaba ko mwaturenganura nk’umuvunyi kuko twarahohotewe”

Mukamunana Daphroza cyacu ni ahantu Leta yaduhaye ngo tuhatere inturusu nk’abaturage, none baraje barahabarura ngo barashaka kuhaha undi muntu ngo hari ibikorwa ashaka kuhashyira ubu yahateye imiyenzi ngo bamuhayemo ikibanza nta burenganzira mfite ku ishyamba ryanjye n’ubwo batari baritema.”

Uwamahoro Clarisse yagize ati “Ikibazo mfite ni igice cy’ishyamba ababyeyi bari baradusigiye aho tuziye gusaba icyangombwa batubwira ko ubwo butaka ari igisigara cya Leta. Icyifuzo cyacu ni uko badusubiza ishyamba ryacu, kuko mbere nashoboraga gutema igiti nkakigurisha nkarihira umwana ishuri none ntibigishoboka”.

Umuvunyi mukuru Nirere Madaleine, avuga ko ibi bibazo harimo n’ibibazo bimaze igihe kinini bisiragira mu nkiko ndetse no mu nzego z’ubuyobozi.

Yagize ati “twahabonye ibibazo bitandukanye ibyinshi ni iby’ubutaka , harimo abafite ubutaka bw’ibisigara bya Leta, hari n’ubutaka bw’imiryango n’amakimbirane ku mutungo, hari n’ahagaragaye ikibazo cy’amashyamba y’abaturage ariko atuye ku butaka bwa Leta, hagaragaye ikibazo kijyanye no kurangiza imanza, hari ibyageze mu nkiko dusanga biracyahari, dusanga ibibazo bimaze igihe”.   

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko impamvu y’ubwiganze bw’ibibazo by’ubutaka muri ako karere atari imicungire mibi y’ubutaka ahubwo ko birimo n’amateka yaranze u Rwanda ariko ngo ibyo byose hari ikizere yuko bizagenda bikemuka buhoro buhoro.

Yagize ati “inkomoko y’ibibazo si ukudahabwa serivise, inkomoko y’ibibazo ni amateka twanyuzemo ajyanye n’imicungire y’ubutaka n’impinduka zagiye zibamo, mbere abantu bagiraga ubutaka gakondo bakaba bazi metero zabo cyangwa se n’imiyenzi, ikindi iki gihugu cyabayemo Jenoside no mu karere kacu irahaba bamwe basigara ari imfubyi badafite n’amakuru ahagihe ku butaka bw’ababyeyi babo, ibyo byose byagiye bigera no mu gihe cy’ibaruza hari abatari bafite amakuru nyayo, hari abariganyijwe icyo gihe ari umwana muto, gusa tubona bigenda bisobanuka kubera ko ubutaka ubungubu bwandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga”.        

Nyuma y’uko ibibazo biganiriweho hamwe n’abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’urwego rw’umuvunyi bihabwa umurongo w’uko bigomba gukemuka bigahabwa n’igihe ntarengwa gusa ngo birakurikiranwa hakarebwa uko byarangiye nkuko bigarukwaho na Nirere Madaleine Umuvunyi mukuru.

Yagize ati “twahanye gahunda hari ibyahawe kuzakorwaho iki cyumweru cyose, kuwa 5 tuba dufite inama n’abayobozi batubwira ibyo bakemuye nuko babikemuye, buri kibazo cyose cyahawe umurongo”.

Ni icyumweru cyatangijwe ku itariki 20 gisoza ku ya 25 z’ukwezi kwa Gashyantare 2023, mu buryo bwo kwegera abaturage bagakemurirwa ibibazo batiriwe bagera ku cyicaro cy’urwego rw’umuvunyi hamwe no mu buryo bwo kurwanya ibyaha bikomoka kuri ruswa n’akarengane.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities