Abanyamuryango ba GAERG bashimira inkotanyi zabafashije kurokoka bakaba bakomeje gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu gitekanye, cyunze ubumwe kandi gitera imbere.
Ibi byagarutseho na bamwe mu banyamuryango ubwo bari mu birori byo Gushimira Inkotanyi byiswe GAERG Turashima 2023, byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 uy’umuryango umaze ushinzwe. Uyu muhango wabereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe, Aheza Healing & Career Center.
Abanyamuryango ba GAERG bahamya ko kuba bararokotse ari iby’agaciro gakomeye, bakaba bashima ababigizemo uruhare n’abababaye hafi mu rugendo rwo kwiyubaka. Bemeza kandi ko muri zimwe mu nshingano bafite ari ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.

Mu kiganiro ku Kubaho kuzana impinduka, Pastor Dr. Antoine Rutayisire wo mu itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) yahuriyemo na Pastor Hortence Mazimpaka ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe ibibuga bw’indege (RAC) Habonimana Charles, bahuriza ku kwibutsa abanyamuryango ba GAERG ko amahirwe igihugu cyabahaye badakwiye kuyapfusha ubusa, kandi ko nyuma yo kurokoka no kwiyubaka, bakwiye gufatanya n’abandi banyarwanda guha agaciro umuryango.
Umuyobozi mukuru wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre, ashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabasesekayeho mu bihe byari bigoye, ndetse bashimira kuba barakomeje kubaba hafi na nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyo komora ibikomere.
Ati “Jenoside yahagaritswe bamwe ari impinja abandi ari inkomere, haba ku mutima no ku mubiri…ariko uyu munsi bavuyemo ababyeyi, abaganga, abayobozi, abarezi, ingabo,… Ubu turashima kandi turadadiye!”
Akomeza ashima Leta y’u Rwanda yabanye nabo mu bihe byo kwiyubaka no kwiteza imbere, binyuze mu kigega cy’ingoboka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), kuri ubu kibarizwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.

Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko GAERG ari abafatanyabikorwa ba Leta, ari nayo mpamvu hari byinshi byakozwe kugira ngo imibereho y’abarokotse Jenoside ibe myiza, n’ubwo hari ibikwiye gukosorwa.
Igikorwa cya AERG turashima cyahuriranye kandi no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize umuryango GAERG umaze ushinzwe.
Ni umuryango washinzwe mu 2003 hagamijwe ko abahoze mu Muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakomeza umurunga bahoranye ntibatatane. Kuri ubu ufite abanyamuryango basaga 4500.
Munezero Jeanne d’Arc














































































































































































