Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rwiyemeje guhangana  bikomeye n’ikibazo cy’igwingira

Mu rwego rwo kurandura igwingira mu bana, Leta y’u Rwanda n’afatanyabikorwa batandukanye bagaragaje ingamba zo kwita no kurengera abana kugira ngo iryo gwingira ricike burundu.

Ni ingamba zirimo kongera imbaraga mu kwita ku buzima bw’abana kugeza ku myaka ibiri hitawe ku kubarinda kuva umubyeyi akimenya ko atwite, agahabwa indyo yuzuye, kwirinda imirimo ivunanye no gukurikiza inama z’abaganga zirimo gupimisha inda inshuro nibura enye kugeza abyaye.

Izo ngamba kandi zirimo kwita ku isuku n’isukura, aho buri umwe asabwa kubigira ibye, kugira ngo intego zo kugabanya umubare w’abana bagwingira zigerweho.

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi cyatangirijwe mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi, ku wa mbere tariki 12 Kamena 2023, kizageza ku wa 16 z’uku kwezi. Ariko kandi izo ngamba zikazakomeza gushyirwa mu bikorwa. Ababyeyi basabwe kurushaho kumva ko ikibazo cy’igwingira ry’abana gihangayikishije, bityo ko bakwiye kugihagurukira kuko nta kibuze ngo kirandurwe.

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kinigi bavuga ko bagiye kongere zo kwita ku buzima bw’abana

Muri izo ngamba zirimo kongera imbaraga mu kwita ku buzima bw’abana kugeza ku myaka ibiri, hitawe ku kubarinda kuva umubyeyi akimenya ko atwite agahabwa indyo yuzuye, kwirinda imirimo ivunanye no gukurikiza inama z’abaganga zirimo gupimisha inda inshuro byibuza enye kugeza abyaye.

Kongera gahunda y’isuku n’isukura mu miryango, Leta yegereza amazi meza abaturage, gusukura aho batuye, kugirira isuku ibiribwa n’ibinyobwa ndetse no kugira isuku ku myambaro no ku mubiri; gupimisha imikurire y’umwana, kuzuza ifishi neza hakurikiranwa niba umwana atari guhura n’ibibazo byatuma agwingira.

Izi ngamba ziyongeraho izo gutanga inyongeramirire ku babyeyi batwite n’abana bakiri bato no gufasha abana kubona imirire yuzuye ibonekamo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri; ababyeyi n’abana bakabonerwa ibikomoka ku bihingwa n’ibikomoka ku matungo.

Ibyo byose kugira ngo bigerweho neza, inzego zitandukanye zigira inama abashakanye kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko na yo agira uruhare mu kudindiza imikurire n’imitekereze y’umwana. Amakimbirane mu ngo usanga atanga icyuho gikomeye mu guhembera igwingira ry’abana kuko atuma bamwe batakaza cyangwa bakirengagiza inshingano zabo mu kurera abana bayahugiyemo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengerwa umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine, atangaza ko ubukangurambaga budasanzwe bukomatanyije bw’imyaka ibiri (2) bwatangijwe mu gihugu hirya no hino bwitezweho umusaruro.

Agira ati “Twatangije ubu bukangurambaga mu gihugu hose, bugamije kugabanya umubare w’abana bagwingiye bakava kuri 33 ku ijana bakagera kuri 19 ku ijana muri iyi myaka ibiri, nk’uko biri muri gahunda ya Leta, kandi turasaba ababyeyi ko babigira ibyabo kugira ngo tubigereho.”

Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana byaranzwe no gupima abana ibiro n’uburebure, kubaha ibinini by’inzoka na Vitamini A ndetse no kubagaburira indyo yuzuye

Akarere ka Musanze kaza mu turere dufite umubare uri hejuru w’abana bagwingiye mu Rwanda ndetse mu bushakashatsi bw’ubwiyongere bw’abaturage n’imibereho -DHS 2020, bwerekanye ko umubare w’abana bagwingiye muri ako Karere wazamutse ukava kuri 38℅ bariho mbere ukagera kuri 45℅.

Umuyobozi w’ako Ramuli Janvier, atangaza ko mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’iki kibazo harimo gahunda yo koroza ababyeyi inkoko zitera amagi.

Agira ati “Twatangije gahunda twise inkoko ebyiri ku muryango igwingira zeru. Muri uyu mwaka izigera ku bihumbi umunani zimaze gutangwa mu miryango y’abo bana bagwingiye. Iyo dusaba ababyeyi ukwita ku mirire n’imikurire y’abana kandi tuzakomeza gufatanya.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima -RBC, Prof Claude Mambo Muvunyi, atangaza ko kugira ngo izi ngamba zigerweho, bisaba ubufatanye bw’inzego zose mu kuzishishikariza ababyeyi no kuzibigisha, ariko ko na bo bakwiye kuzigira izabo hagamijwe kubaka umuryango uzira igwingira.

Bamwe mu babyeyi bitabiriye ubu bukangurambaga na bo bemeza ko bagiye gushyira imbaraga mu kwita ku mikurire y’abana babo babarinda igwingira.

Nzamukosha Nadine ni umwe muri bo. Agira ati “Nigishijwe kandi numvishe ko abana baba bakeneye guhabwa indyo yuzuye no kurindwa indwara kugira ngo batagwingire. Ngiye kwita ku mwana wanjye n’ubwo nta kibazo agaragaza kandi nzabyigisha n’abaturanyi.”

Hakizimana Desire nawe agira ati “Ubundi ntabwo umwana ari uw’umugore gusa, natwe abagabo tugomba kubafasha mu kwita ku mikurire y’abana, kuko ni abacu kandi ibyo dusabwa haba mu mirire turabifite.”

Muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, abana bazapimwa ibiro n’uburebure, bahabwe ibinini by’inzoka na Vitamini A ndetse no kubagaburira indyo yuzuye. Ababyeyi bo bazapimwa inda, bahabwe ibinini bibongerera amaraso, bahabwe na serivisi zo kuboneza urubyaro n’izindi.

Mu mwanzuro wa 9 w’Inama y’Igihugu ya 18 y’Umushyikirano hemejwe gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ingamba zo kurwanya igwingira ry’abana mu gihe cy’imyaka ibiri.

Usibye ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose, uturere twa Musanze, Gicumbi, Nyamasheke, Kirehe na Gasabo imibare yazamutse, uturere twa Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Burera imibare ikiri hejuru tuzahabwa umwihariko mu kwitabwaho.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities