Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali muri gahunda nshya

Panorama

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gushyira amasaha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zihagurukira muri za gare, ku buryo umugenzi uri mu kazu ategeramo imodoka ku cyapa azajya abasha kumenya igihe iri bamugerereho.

Ni utuzu ubundi abagenzi bahamya ko batwugamagamo gusa, tukabamo internet n’aho gucomeka ukeneye kongera umuriro muri telephone.

Mu masaha ya mu gitondo abantu bajya ku kazi cyangwa nimugoroba bataha, usanga bategerereje imodoka bari mu nzu zabugenewe zubatswe ku byapa imodoka zihagararaho by’igihe gito.

Usibye kuhategerereza imodoka, bamwe mu bagenzi bavuga ko utu tuzu dufasha na benshi by’umwihariko mu gihe hari izuba ryinshi cyangwa imvura.

Tumwe muri utu tuzu usanga harimo murandasi (Internet) ku buryo iyo umugenzi ategereje imodoka ashobora kuyikoresha bigatuma atarambirwa.

Hari n’utwo usanga dufite ahabugenewe umugenzi ashobora kwifashisha ashyira umuriro muri telefone.

Mu kiganiro na RBA dukesha iyi nkuru, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, avuga ko usibye kwifashishwa n’abagenzi, utu tuzu hari n’ibindi Umujyi wa Kigali ugiye kongeramo, agasaba ubufatanye mu kudufata neza.

Abakunze gutega imodoka mu Mujyi wa Kigali, bishimira ko byaba ari intambwe nziza, mu gihe muri utu tuzu bazajya bamenyeramo igihe imodoka iri bamugerereho.

Utu tuzu twubatswe n’Umujyi wa Kigali ngo dukemure ibibazo abagenzi bahuraga nabyo birimo kugama, kubona Internet no gushyira umuriro muri telefone, nubwo bimwe bitaragera aho twubatse hose.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities