Raoul Nshungu
Nyuma yahoo igihugu cya Israel kirashe ibisasu bya Misile byinshi ku butaka bwa Iran ndetse hagapfa bamwe mu bari bakomeye mu gisirikare cya Iran ,iki gihugu cyagerageje kwihimura mu ijoro ryacyeye.
Mu rukerera rwo ku wa 13 Kamena nibwo Israel yateye Iran, igitero cyiswe Operation Rising Lion ” iki gikporwa cyaguye mo abantu 78 barimo abasirikare bakuru 20, n’abahanga mu byo gukora ibisasu mu ngufu za nucléaire batandatu.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Iran Hossein Salami, Gholamali Rashid, wayoboraga ikigo kitwa Khatam-al Anbiya, Fereydoon Abbasi umuhanga mu bya nucléaire, akaba yarayoboye umuryango ushinzwe ingufu za nucléaire muri Iran, na Mohammad Mahdi Tehranchi, na we ni umuhanga mu bya nucléaire nibo batangajwe ko baguye mu gitero cya Israel kuri Iran.
Mu Ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2025 Iran nayo yagerageje kwihimura aho yarashe Misile zirenga 100, mu mijyi ya Tel Aviv na Ramat Gan bisenya inzu zimwe. Iran yavuze ko irasa ahari ibikorwaremezo by’ingufu n’ubucuruzi.
Gusa Israel yabashije gupfubya ibyinsi mu bisasu Iran yabateraga hakoreshejewe ubwirinzi bwo mu kirere.
Inyubako nyinshi zangiritse harimo n’izituwemo mu Mujyi wa Ramat Gan, izindi zirasenyuka mu Mujyi wa Tel Aviv. Imibare ya nyuma y’ibyo bitero igaragaza ko hari abantu babiri bakomeretse bikomeye, umunani bakomereka byoroheje mu gihe 34 bagiwiriwe n’ibisigazwa by’ibisasu byabaga bimaze gupfubirizwa mu kirere.
BBC ivuga ko Igisirikare cya Iran cyivuga ko bitero bya Irani “bizakomeza” , Iran kandi irateganya kurasa ahantu hari ibikorwa bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika , kuko ishinja iki Gihugu guha ubufasha Israel mu gutera Iran.
Iyi ntambara itangiye mu gihe Iran yateganyaga kugirana ibiganiro na Leta zunze ubumwe z’Amerika ku birebana no kugabanya icurwa ry’Intwaro kirimbuzi hanyuma Iran nayo igakurirwa ho ibihano by’Ubukungu yagiye ifatirwa.














































































































































































