Panorama
Kudakoresha neza ururimi rw’ibanze mu kwigisha mu burezi bw’u Rwanda, Icyongereza, bishobora gutuma mu murezi hazamo impinduka zishobora no gusezerera bamwe mu barezi batazi neza uru rurimi.
Ibi bigarukwaho na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ku wa 19 Kamena 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abanyarwanda. Atangaza ko ko Guverinoma ifite gahunda yo kongera abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, gusa bateganya gutanga isuzuma ry’icyongereza, uwo bazasanga atazi urwo rurimi agakurwa mu kazi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente atangaza ko u Rwanda rushaka kongera gukura abarimu muri Zimbabwe kugira ngo barusheho kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda by’umwihariko mu rurimi rw’Icyongereza.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, abajijwe ku cyakorwa ngo abarimu bigisha mu mashuri ngo babe bazi icyongereza, asubiza ko iki kibazo kizakemurwa n’abarimu, ubungubu barangiza mu mashuri yigisha uburezi no kwigisha, bigishwa n’abarimu bavuye muri Zimbabwe kandi ko mu gihe kiri imbere hazazanwa n’abandi.
Agira ati “Abo twazanye buriya abenshi ni abigisha Icyongereza mu mashuri yigisha uburezi kugira ngo abarezi bazavamo bazabe bavuga Icyongereza neza. Ni yo mpamvu dufite amashuri yitwa TTC yigisha abarimu, ni yo twashyizemo imbaraga tuyaha n’ibikoresho, no mu kubaka amashuri twayahaye umwihariko kugira ngo tuyahe ibikoresho bihagije, hajyemo n’abarimu babigishe [muri uyu mwaka w’amashuri] tugiye kugira abarimu noneho bazasohoka bafite ubushobozi bwo kwigisha mu Cyongereza neza nubwo ari mu mashuri abanza ariko uwo mubare ntuzaba uhagije kuko amashuri ya TTC dufite ni 13 gusa.”
Dr Ngirente yavuze ko abarimu bazatsindwa isuzuma ry’icyongereza bazahita bakurwa mu kazi. Agira ati “Hari gahunda dufite yo gutanga imyaka ibiri ku barimu bari mu kazi ubu bakajya biga Icyongereza hanyuma bagakora ikizamini, ugitsinze akaguma mu bwarimu, utagitsinze bikaba bivuze ko noneho adashobora kuguma mu bwarimu kuko noneho adashoboye kwigisha mu rurimi rwo kwigisha.
Minisitiri w’Intebe akomeza agira ati “Iyo gahunda izamara imyaka itatu ariko bazajya bigishwa imyaka ibiri banigisha, wakwerekana ko udashoboye kwigisha mu Cyongereza ukaba werekanye ko udashoboye kuba umwarimu.”
Inkuru ijyanye no kuba abarimu bazakora ikizamini cy’Icyongereza yatangiye kumvikana bwa mbere mu 2018. Aha inzego z’uburezi zavugaga ko bigamije kuzamura ireme ry’uburezi, hanasuzumwa ubumenyi abarimu bafite muri uru rurimi.
Muri Nyakanga mu 2018 ubwo yatangizaga amahugurwa y’abarimu bazahugura abandi ku ikoranabuhanga n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko ireme ry’uburezi rihera mu barimu ari nayo mpamvu hashyizweho gahunda y’ibizamini.
Kwigisha mu rurimi rw’Icyongereza mu Rwanda, byabaye rusange mu burezi mu 2009 mu gihe abarimu bari bake cyane bashoboraga kwigisha muri uru rurimi.












































































































































































