Panorama
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli (Israel), Benjamin Netanyahu, yashimye ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabye ku nganda z’intwaro za Kirimbuzi (Nucléaire) za Irani. Pereza wa Amerika, Donald Trump, we yemeje ko ibikorwaremezo byose bya Nikeleyeri muri Irani byasenywe burundu. Ku rundi ruhande Irani yo itangaza ko Amerika izirengera ingaruka ibyo yakoze bizagira.
Ni ibitero Amerika yagabye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, byakeye ku bikorwaremezo bya Nikeleyeri bya Iran. Byasenywe hifashishijwe ibisasu bizwi ku izina rya “Bunker-buster” byashoboye gusenya ikigo cya Fordow cyari cyubatswe mu nda y’isi.
Bivugwa ko iki gisasu gishobora kugera mu bujyakuzimu bwa metero 61 mbere y’uko giturika, kandi bikaba bishobora koherezwa bikurikiranye, ari nako birushaho kwinjira mu butaka. Nyamara ibikorwa bya Irani byubatse muri metero mirongo icyenda (90m) mu bujyakuzimu.
Amakuru avuga kuri ibi bitero, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagaragaje ko ari ikimenyetso cy’uko ingufu za gisirikare ari zo zizana amahoro, ashimira by’umwihariko Perezida Donald Trump ku cyemezo gikomeye yafashe.
Agira ati “Ndagushimiye Perezida Trump ku cyemezo wafashe cyo kugaba igitero ku bikorwa bya Iran byo gukora intwaro za kirimbuzi, ukoresheje imbaraga zikomeye kandi zishingiye ku kuri z’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kizahindura amateka, ni gikorwa cya gisirikare cyaje gikurikira ikindi cy’indashyikirwa Israel yakoze. Mu gitero cyo mu ijoro ryahise Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ubutagamburuzwa mu kurwanya iyi gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi, yakoze ibintu bitigeze bikorwa n’ikindi gihugu icyo aricyo cyose ku isi, amateka azahora yibuka ko Trump yarwanyije ubutegetsi bubi bwacuraga intwaro za kirimbuzi.”
Ubuyobozi bwe kuri uyu munsi bwahinduye amateka, kandi bushobora gufasha kugera ku hazaza harangwa n’amahoro n’iterambere mu Burasirazuba bwo hagati no hirya yabwo.
Ku rundi ruhande, Perezida Donald Trump yatangaje ko ibitero ku ngufu za nikeleyeri za Iran byagenze neza cyane mu buryo bwa gisirikare. Yavuze ko ibikorwaremezo bya Iran byasenyutse burundu, nta gisigaye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Seyed Abbas Araghchi yamaganye bikomeye ibi bitero bya Amerika ku bikorwaremezo bya nikeleyeri avuga ko ari iyo muri gahunda zigamije amahoro. Seyed ashinja Amerika kurenga ku mategeko mpuzamahanga no gushyira isi mu kaga. Yizeje ko Irani izakomeza kwirwanaho no kurengera igihugu cyayo n’abaturage bayo uko byagenda kose.
Mu minsi umunani ishize, nubwo Israel yari imaze kwangiza bikomeye ibindi bigo bya nucléaire birimo Natanz na Isfahan, yari itarabisenya burundu nk’uko byaraye bikozwe n’ingabo zirwanira mu mazi za Amerika.













































































































































































