Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hamuritswe indege zitagira abapilote zifasha abantu kogoga ikirere cya Kigali

Rene Anthere

Ku wa 3 Nzeri 2025, hamuritswe indege zitagira abapilote (drones) zitwara abantu, zizabafasaha kogoga ikirere cy’Umujyi wa Kigali no kwirebera ubwiza bw’u Rwanda. U Rwanda rubaye igihugu cya mbere kigeze kuri uyu muhigo muri Afurika.

Izi ndege zimuritswe mu gihe mu Rwanda habera inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, izwi nka “Aviation Africa 25”. Iyi nama ibaye ku nshuro ya cyenda, izamara iminsi ibiri, ni ukuvuga ko izageza ku wa 5 Nzeri 2025. Ihuriza hamwe ibigo birenga 80 biri mu mirimo y’ubwikorezi muri Afurika.

Nk’uko Igihe.com dukesha iyi nkuru babitangaje, indege zatangijwe mu Rwanda zizwi nka ‘eVTOL’ zikorwa n’Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang, zikaba zikoresha amashanyarazi gusa.

Imwe itwara abantu babiri, ikaba ifite ubushobozi bwo gutwara ibilo birenga 620 by’imizigo. Ishobora kugenda intera y’ibilometero 30 iri mu kirere, kandi igakoresha iminota 25 itarashiramo umuriro. Ishobora kugendera ku butumburuke bwa metero 100.

Iyi ndege ifite amapine 12 afashe ku maguru ane, kandi ifite ikoranabuhanga riyifasha gutahura ahari imbogamizi mu kirere ikoresha, ku buryo bwo kwirinda guhura n’impanuka.

Melissa Rusanganwa ushinzwe Ubuhahirane Mpuzamahanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, RCAA, ni we wakoze urugendo rwa mbere muri iyi ndege.

Agira ati “Nari meze neza. Nari ntekanye. Batangiye gusuzuma niba indege imeze neza, baduha amabwiriza tugomba gukurikiza turi mu ndege. Ni ikoranabuhanga rishya mu bwikorezi bwo mu kirere buzafasha guhuza abantu bari mu bice bitandukanye.”

Akomeza avuga ko izi ndege zizafasha kandi mu bukerarugendo bw’u Rwanda, abantu bagafashwa mu gusura ibice bitandukanye bikozwe vuba. Avuga kandi ko ari na bwo buryo bwiza bwo kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije, kuko izi ndege zikoresha amashanyarazi 100%.

Agira ati “Murabizi twatangiriye kuri drones zitwara ibintu cyane cyane imiti n’amaraso kwa muganga. Uru ni urundi rwego twinjiyemo ruzafasha mu bukerarugendo bikanadufasha kugera ku ntego twihaye yo kugabanya imyuka yangiza ikirere.”

Drones imwe igura ibihumbi 400$. U Rwanda ni urwa 21 izi ndege zigezemo ku Isi. Mu 2024 EHang ikaba yaragurishije drones nk’izi 216.

Ubusanzwe drones zakoreshwaga mu Rwanda mu yindi mirimo nko kugeza imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi ku babikeneye, zigakoreshwa kandi no mu buhinzi. Dronese nyinshi zikoreshwa na Zipline Rwanda yatangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda ku rwego rw’Isi mu kwezi k’Ukwakira 2016.

Iki kigo cyifashisha izi drone zitwara imiti, imwe iba ifite ubushobozi bwo gutwara ibilo biri hagati ya bibiri na bitatu, batiri yayo ishobora kumara amasaha atatu itarashiramo umuriro.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2024 iki kigo cyari kimaze kugeza serivisi zacyo mu bitaro 654 birimo amavuriro mato arenga 100, gishyira amaraso, imiti n’inkingo n’ibindi bikoresho byo mu buvuzi.

Ikora urugendo rw’ibilometero 160, igendera ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha, cyakora magingo aya, urugendo runini ikora ruyisaba iminota itarenze 40. Ni uruva i Muhanga rwerekeza ku Bitaro by’Akarere bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi.

Zipline Rwanda ifite imihanda irenga 500 indege zayo zinyuramo zijyanye ubutumwa, ibyumvikana ko n’ahantu zigwa hangana n’uwo mubare.

U Rwanda ruri mishinga yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere bwifashishije drones cyane ko rugeze kure uwo kubaka ikigo cy’icyitegererezo cya drones cyitezweho kuzaba kiri ku rwego mpuzamahanga, ‘Drone Operation Centre’.

Iki kigo kizaba cyubatse ahahoze ikibuga cy’indege mu mujyi wa Huye mu ntara y’Amajyepfo, ahahoze ikibuga cy’indege, kizuzura gitwaye miliyari 13.4 Frw.

Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira indege zitagira abapilote (drones) z’ubwoko bwose zirimo inini zijya kungana n’indege za kajugujugu, izizaba zifite amababa afite uburebure bwa metero 18 na 20. Iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira izigera ku bihumbi bitatu icyarimwe.

Drone Operation Centre, izaba idasanzwe kuko izaba ifite igice kizajya cyubakirwamo za drones nshya n’ahazajya hasuzumirwa inshya zakozwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities