Marie Immaculée Ingabire wari Umuyobozi Mukuru wa Transparency International -Rwanda, yatabarutse azize uburwayi nk’uko byatangajwe kuri X/Twitter y’uyu muryango. Ntiharamenyekana indwara yazize ariko yari amaze igihe avugwaho uburwayi bukomeye.
Uyu mubyeyi wari utuye mu Karere ka Kicukiro yakoze imirimo myinshi irimo itangazamakuru no kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’umugore by’umwihariko.
Mu mwaka wa 1995 yari mu itsinda ry’abagore bagiye mu Bushinwa i Beijing mu nama mpuzamahanga yigaga ku buzima n’uburenganzira bw’abagore bo mu bihugu byo mu Biyaga bigari by’Afurika. Muri iyo nama yatorewe kuba Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abagore bo mu Karere.
Yagize uruhare mu kuvugura no kugangahura imikorere y’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore nka PROFEMME TWESE HAMWE, Haguruka n0 gushinga ndi witwa Rwanda Women’s Network muri iki gihe uyu ukaba uyoborwa na Mary Balikungeri.
Atabarutse ari Umuyobozi Mukuru wa Transparency International -Rwanda, aho yamenyekanye cyane mu gukorera ubuvugizi abahohotewe binyuze muri ruswa n’abandi, cyane cyane abanyantege nke.












































































































































































