Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Doha: Habereye Ibindi Biganiro Hagati Ya Leta DRC Na AFC/M23

AFC/M23 n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) basubiye ku meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13, Ukwakira.

Ni ku nshuro ya gatandatu y’ibiganiro bigamije amahoro byatangiye muri Mata, 2025.

Icyo ibyo biganiro bigamije cyane ni ukugirana amasezerano yo guhagarika burundu imirwano, ashobora gutuma intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo ihagarara.

Ibi biganiro bikurikira Itangazo ry’amahame impande zombi zashyizeho umukono ku wa 19 Nyakanga i Doha, ryagaragazaga imyanzuro irindwi ikomeye irimo guhagarika imirwano no kurekura imfungwa ku mpande zombi nk’intambwe igamije kubaka icyizere no gutegura inzira y’amahoro.

Ariko nubwo ibyo byumvikanyweho, imirwano yarakomeje mu Burasirazuba bwa RDC.

Aba barwanyi bashinja ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo barimo n’ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’abanyamahanga n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ushyigikiwe na Leta ya Kinshasa ko bakomeje kubagabaho ibitero by’indege ku birindiro byabo no ku baturage, bigahitana abasivili.

Ibitero biheruka byasenye ikiraro kinini muri Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bituma urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ruhagarara.

Umuvugizi wa AFC/M23, Dr Oscar Balinda, yabwiye itangazamakuru ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2024 ko ibiganiro biyobowe na Qatar byasubukuwe biganirwaho mu buryo busobanutse.

Yavuze ariko ko uwo mutwe, ugenzura uduce dutandukanye two mu Burasirazuba bwa Congo, utazaguma mu biganiro bitagira iherezo niba Leta ya Kinshasa idakurikije ibyo yemeye mbere.

Yagize ati: “Guhagarika imirwano ni cyo kintu cya mbere cy’ingenzi. Turibanda ku gushyiraho uburyo bwo guhagarika burundu intambara.

Buri ruhande rurasabwa gusubira inyuma nibura kilometero eshanu uvuye aho imirwano ibera. Imirongo y’intambara ikomeza kwimuka, bityo buri ruhande rugomba gusubira inyuma kilometero eshanu uvuye aho ruri ubu.”

Balinda yakomeje avuga ko nyuma yo gusubira inyuma, hazashyirwaho hagati y’impande zombi ingabo zitarimo uruhande na rumwe, kugira ngo zigenzure iyubahirizwa ry’ayo masezerano.

Balinda yakomeje agira ati: “Umuhuza yatangiye gusaba ko uwo murimo wakorwa na MONUSCO. Ariko twe ntabwo tubyemera, kuko twarwanye na bo ku rugamba kandi bashyigikiye Leta muri uru rugamba. Twatanze abandi bashobora gukora uwo murimo mu buryo bwiza.”

Yakomeje anenga ibitero bikomeje gukorwa n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiwe na Leta, avuga ko ibyo byabateye kwirwanaho no kurinda abasivili.

Ariko kandi, yagaragaje ikiizere ku biganiro biri kubera muri Qatar.

Ibiganiro bigamije kongera ikizere hagati y’impande zombi no gushimangira inzira y’amahoro arambye.

Itangazo ry’amahame ryasinywe muri Nyakanga risobanura ko ibiganiro bigomba gufasha mu kugarura abantu bakuwe mu byabo n’intambara ndetse no gucyura impunzi no gushyiraho amasezerano y’amahoro hagati y’impande zirwana.

Ibi biganiro by’amahoro kandi bigamije kunganira ibiganiro byafashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya Rwanda na Congo, aho amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu mpera za Kamena.

Amasezerano y’i Washington yibanda ku gusenya umutwe wa FDLR.

Mu bihe bitandukanye wateje u Rwanda umutekano muke mu Rwanda.

FDLR yashinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Niyo kandi iri ku isonga ry’urwango n’ubwicanyi bikorerwa Abanyamulenge n’indi miryango y’Abatutsi mu Burasirazuba bwa Congo.

Abarwanyi ba AFC/M23 kandi bashinja Leta ya Congo gukorana n’umutwe wa FDLR, bavuga ko uwo mutwe ari wo ukwirakwiza amacakubiri ashingiye ku moko mu gihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities