Umwe mu mirambo umunani Israel yakiriye izi ko yose ari iy’abantu bayo Hamas yashimuse, yasanze hari umwe w’Umunya Palestine birakaza cyane abayobozi bayo barimo na Minisitiri w’umutekano Itamar Ben-Gvir.
Ben-Gvir yanditse kuri X ko ibyo Hamasa yabakoreye ari agashinyaguro, ko igikwiye ari ukuyirimbura burundu ikavaho.
Avuga ko nta kindi Abanazi bakora iterabwoba bakumva neza kurusha kubakura ku isi.
Yanditse ko gushuka igihugu cye n’abaturage bacyo ko bakiriye umubiri w’umuntu wabo kandi atari byo, ari agashinyaguro kagamije kubumvisha ko ntacyo bamaze.
Ku ikubito habanje koherezwa imibiri ine, nyuma hoherezwa indi itatu hanyuma basuzumye basanga muri iyo itatu umwe atari uwo mu baturage ba Israel.
Itamar Ben-Gvir avuga ko Hmas yabashinyaguriye kandi bari bamaze kuyisubiza abantu bayo no kuyemerera kwinjiza ibiribwa mu nkambi za Gaza ngo abaturage babone ikibatunga n’imiti yo kubavura.












































































































































































