Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idakwiye kugira uwo iharira inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano wayo kuko nta mbogamizi abayituye badafitiye ubushobozi bwo gukemura.
Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, ubwo yafunguraga Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku Butaka (Land Forces Commanders Symposium), yahurije abaturutse mu bihugu birenga 30 byo muri Afurika n’ahandi.
Kagame yibukije ko ibibazo by’umutekano Afurika ihanganye nabyo ishoboye kubyikemurira idategereje abavuye ahandi.
Ati: “Afurika iracyagaragaramo intambara nyinshi kurusha ahandi hose ku Isi. Kugira ngo bikemuke, bisaba ubufatanye ku mugabane n’imikorere ihuriweho. Ntidukwiye gutegereza ko abandi bafata inshingano z’umutekano wa Afurika. Nta mbogamizi n’imwe duhura nayo tudafitiye ubushobozi bwo gukemura.”
Gusa avuga ko kugira ngo bishoboke, icyangombwa ari imikoranire.
Asanga iyo nama ari kimwe mu byerekana ubufatanye, ukwiyemeza, kunga ubumwe, imikoranire inoze, kureba amahirwe ahari. kwishakamo ubushobozi hagamijwe amahoro no gushakira umuti ibibazo by’umutekano muri Afurika.
Perezida Paul Kagame avuga ko ingabo zirwanira ku butaka zikwiye kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, cyane ko ari zo za imbere zoherezwa ku rugamba zikanaruvaho nyuma y’izindi.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira k’ubutaka Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye ibihugu byitabiriye iyi nama, nawe avuga ko bigaragaza umuhate wawp mu guharanira imikoranire n’ubufatanye bya gisirikare.
Ni inama izamara iminsi ibiri.













































































































































































