Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri w’Intebe Ari Muri Amerika Mu Nama Ahagarariyemo Perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe Dr.Justin Nsengiyumva uri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yabwiye Abanyamerika n’abandi bashyitsi bitabiriye umusangiro wateguwe n’Inteko ishinga amategeko ya Amerika icyo u Rwanda rwakoze ngo rurinde ibidukikije.

Yabibabwiriye mu musangiro witabiriwe na Perezida wa Mozambique Daniel Chapo n’abandi ba Senateri bo muri Amerika.

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yahavugiye ko amahoro n’amajyambere birambye bitagerwaho hatarinzwe ibidukikije.

Yababwiye ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwatangiye kwita abana b’ingagi amazina, bikorwa mu rwego rwo gukomeza kuzibungabunga kuko zari zigiye kuzima.

Avuga kandi ko mu myaka 15 ishize, u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kurinda Pariki y’Akagera no kuyigaruramo inyamaswa zari zarahacitse.

Iyo Pariki ubu ituwe n’inyamaswa 12,000 kandi mbere zitararengaga 5,000.

Mbere y’umwaka wa 2015, intare zari zarahacitse ariko ubu zarahagaruwe ndetse n’inkura z’umukara n’iz’umweru zarahagaruwe.

Minisitiri w’Intebe yabwiye abari bamuteze amatwi ko kuzana izo nyamaswa mu ndege zivuye kure cyane bitari akazi koroshye, ashima ababigizemo uruhare.

Nsengiyumva avuga kandi ko abaturage baturiye izo Pariki bahabwa 10% by’amafaranga yose ava mu bukerarugendo buzikorerwamo.

Mu kiganiro yatangiye muri uriya musangiro ahagarariyemo Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe yashimye umuhati wa Perezida Trump mu kugarura amahoro mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni amasezerano kandi arimo n’imikoranire mu by’ubukungu yiswe The Regional Economic Integration Framework akubiye mu yandi yaguye yitwa the Washington Peace Agreement.

Yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ishyirwa mu bikorwa ryayo rizagira akamaro no mu kurengera ibyanya bikomye bihuriweho n’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yashimye abateguye uwo musangiro, abizeza ko u Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa ukwiye kuri buri wese nawe ubikwiye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ubuhinzi

Rene Anthere Rwanyange Nyaruguru District has reduced child stunting from 39% to about 23% over the past five years, alongside gains in roads, water,...

Amakuru

By Rene Anthere Rwanyange East African countries are accelerating efforts to harmonise higher education systems, with the region targeting a common higher education area...

Politiki

U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byasinye amasezerano abiri n’inyandiko esheshatu z’ubwumvikane, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi,...

Amakuru

By Rene Anthere Rwanyange Rwanda and Oman have signed two agreements and six Memoranda of Understanding (MoUs) aimed at deepening bilateral cooperation in trade,...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities