Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kera Kabaye, u Rwanda Na DRC basinye Amasezerano y’Amahoro n’Iterambere

Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yaraye ayoboye isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’amajyambere u Rwanda na DRC bihuriyeho, Kagame na Tshisekedi bakaba ari bo bayasinyiye i Washington.

Iryo sinywa ryabereye mu nzu iherutse kwitirirwa Perezida Trump bise Donald JR Trump Institute of Peace ituranye cyane n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu “White House”.

Isinywa ry’aya masezerano kandi ryitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu birindwi barimo uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’uwa Kenya, Dr. Willian Ruto.

Mu ijambo yahavugiye, Perezida Donald Trump yagize ati: “Twaje hano gusinya amasezerano y’amateka yo gushyira iherezo kuri amwe mu makimbirane amaze igihe kirekire kurusha ahandi ku isi. Yaguyemo abantu barenga miliyoni 10 bishwe.”

Avuga ko abari aho biyemeje guhagarika imyaka mirongo y’ubwicanyi no kumena amaraso, kugira ngo hatangire icyerekezo gishya cyo kubana neza no gukorana hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Perezida Trump avuga ko  mbere yo kuyasinya, yabanje kuganira na Kagame na Trump, avuga ko ari abantu beza.

Avuga ko yakoze ibishoboka byose ngo ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Congo bugerweho, ashimira akazi kakozwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio, Intumwa ye kuri Africa, Massad Boulos bakaba barashyizemo imbaraga zose ngo u Rwanda na Congo byumvikane.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ibikubiye mu masezerano birasobanutse, ashima Trump ko yiyemeje ko intambara iri mu Karere igihugu cye giherereyemo irangira.

Ati: “Iyi ntambara imaze imyaka 30. Twabonye abahuza batandukanye, ariko nta n’umwe wabashije kubonera igisubizo ibibazo bihari. Perezida Trump yazanye uburyo bushya kandi bugera ku ntego, bwabashije gutanga umusaruro.”

Avuga ko uburyo bwa Trump butagize uruhande buhengamiraho, kandi  ko ari uburyo  burashoboka kandi bwafunguye  inzira.

Icyakora yatanze umuburo ko ibiri muri ayo masezerano nibitagenda neza, nk’uko bikwiye, ibizakurikiraho bitagomba kuzajya ku mutwe wa Trump ‘ahubwo bizerebe twe’.

Yemeza ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza ibirureba birimo umutekano warwo kuko ruzi neza ibizazane rwaciyemo.

Mu bahamya b’aya masezerano barimo Perezida wa Angola, João Lourenço, uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uwa Kenya William Ruto, Faure Gnassingbé, uyoboye Togo, Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Mohammed Al Khulaifi, uwa UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan na Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, Ali Youssouf n’abandi bashimiwe uruhare rwabo.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yavuze ko burya hari igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka, hakaba igihe cyo kubabara n’igihe cy’icyizere.

Ati: “Uyu munsi ni uwo kongera kuzana igihe cy’icyizere mu baturage ba Congo n’ab’Akarere (Ibiyaga Bigari). Ndashimira abantu bose bagize uruhare ngo tugere kuri uyu munsi ukomeye, turashimira Imana yayoboye aba bantu bose bafite umutima mwiza bazatuma amasezerano ashyirwa mu bikorwa.”

Yavuze ko igihugu cye kizagira uruhare yise ko ari runini mu gutuma amasezerano mu bufatanye mu by’ubukungu mu Karere agerwaho.

Mu Cyongereza bayise Regional Economic Integration Framework, REIF.

Perezida Félix Tshisekedi na we yavuze ko Congo izakora uko ishoboye ibiri muri aya masezerano bikubahirizwa, cyakora asaba u Rwanda na rwo kuzubahiriza ibirureba.

Basinye ku masezerano yitezweho gutekanisha Akarere (Ifoto: Urugwiro Village)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Ibitekerezo

Ndemera kandi nshima intego z’iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, zirimo kurengera ubuzima, kongera inshingano n’uburyozwe, no kuvugurura imicungire y’umutekano wo mu muhanda mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities