Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubutumwa buburira: REG iramagana ubwambuzi bushukana bukomeje kuyitirirwa

Panorama

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG, irakangurira abafatabuguzi bayo kwirinda ubwambuzi bushukana burimo gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga buyitirirwa cyangwa se abo batubuzi bagahamagara bigize nk’abakozi ba REG bakavuga ko REG irimo guhuza mubazi (Cashpower) hamwe na Mobile Money ku buryo iyo uguze umuriro uhita ugabanyirizwa!

Aba batubuzi bakoze link bagenda bashyiraho ibibazo bijyanye na serivisi REG itanga maze bakakubwira ko iyo usubije neza, uhabwa token z’amashanyarazi nk’impano REG irimo gutanga y’iminsi mikuru ya noheri n’ubunani.

Birangira ubahaye nimero yawe ngo bazaguheho token, noneho kuko biba ari ubujura iyo nimero barayifata bakaguhamagara bakwibutsa ko watsindiye guhabwa amashanyarazi ndetse ko bagiye kukubwira ibyo ukurikiza kugira ngo izo token zize kwijyanama muri mubazo (cashpower).

Hari n’abandi bahamagara abakiriya biyitirira ko ari abakozi ba REG, bakababeshya ko hari ibarura ririmo gukorwa ngo cashpower zihuzwe na n’umubare w’ibanga wa Mobile Money kugira ngo umukiriya ajye agabanyirizwa uko aguze umuriro, ibyo nabyo ni ibinyoma!

Iyo umaze kubaha PIN yawe cyangwa andi makuru akwerekeye bahita babona uko biba amafaranga kuri telefoni yawe.

Mwibuke ko nta mukozi wa REG wa nyawe uzigera agusaba umubare w’ibanga ya Mobile Money, amakuru ya Banki cyangwa andi makuru y’ibanga na rimwe kugira ngo aguhe serivisi.

Umuyobozi Ushinzwe guhuza REG n’abafatanyabikorwa bayo, Bwana Geoffrey Zawadi, atanga ubutumwa, agira ati “Turasaba abakiriya bacu bose kugira ubushishozi, REG ntigira gahunda n’imwe yo kugabanya ibiciro by’amashanyarazi kuko biba byarashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA). Urwo rwego nirwo rufite ububasha ku bijyanye n’ibiciro by’amashanyarazi, ibindi byose mwumva aba ari ubutubuzi bugamije kwiba abaturage.”

Akomeje asaba abafatabuguzi ba REG kuba maso ndetse no kudashukwa n’ibyo umuntu abonye ku mbuga nkoranyambaga.

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG irabagira inama zikurikira:

  • Kutemera ibintu byose ubwiwe utabanje kugenzura ukuri kwabyo,
  • Kubanza ugasura urubuga rwa REG website: reg.rw ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga zayo nka Facebook, Instagram, youtube n’izindi kuko arizo ziriho amakuru yizewe
  • Mu gihe uhuye n’abo batekamutwe bashaka kukwiba cyangwa se kugushuka mu bundi buryo, ihutire kubimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rubakurikirane cyangwa se ugahamagara umurongo wacu utishyurwa 2727.

GiraAmakenga #AmashanyaraziKuriBose

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities