Madamu Jeannette Kagame yari Umushyitsi mukuru mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza ya UGHA.
Ni abanyeshuri 78 barangije amasomo y’ubuvuzi.
Mu ijambo rye, yagarutse ku ngorane zahoze mu rwego rw’ubuvuzi, avuga ko muri iki gihe hari ibyahindutse kuko u Rwanda rwishakamo imbaraga n’ibisubizo ku bibazo byarwo.
Yavuze ko mu gihe cyahise, ubuvuzi bw’Abanyarwanda bwasabaga ko abarwayi bahabwa ubuvuzi hifashishijwe ibisubizo by’ahandi.
Ati: “Mu gihe cyatambutse, ibisubizo ku buvuzi bwacu bwavaga ahandi. Muri iki gihe ibi byarahindutse. Ibibazo byacu birimo ububabare, indwara n’impfu dukora uko bishoboka tukabihundura, tukishakamo ibisubizo.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva nawe yasabye abiga n’abize muri iyo Kaminuza iri i Butaro kuzakoresha ibyo bize bikazafasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.
Yanashimye umusanzu Jeannette Kagame yatanze mu gutuma ririya shuri rikora, ubu rikaba rigeze ahantu heza.
Ati: “Uruhare rwe mu kuzamura uburezi no gutuma abantu babaho neza rurafatika kandi turarushima.”
Umuyobozi w’icyubahiro wa UGHE, Dr. Jim Yong Kim, yashimiye abarangije amasomo mu bijyanye n’ubuvuzi, ababwira ko nubwo rwari urugendo rutoroshye ariko bitwaye neza muri iyo myaka 10, anashimira Guverinoma y’u Rwanda yatumye bishoboka nyamara ahandi byarananiranye.
Ati: “Abazabakurikira bazabareberaho bumve neza icyo kwiga aha bisobanuye. Ibyo mukora ni ingirakamaro ku hazaza h’urwego rw’ubuvuzi muri Afurika.”
Kaminuza ya University of Global Health Equity yigisha byinshi birimo ahanini mu kuvura za Kanseri ikaba yarashinzwe na Prof Paul Farmer witabye Imana mu myaka mike yatambutse.









































































































































































