Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Menya icyaha kiri mu bikomeye cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi

Ku itariki ya 19 Mutarama, 2026 Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umwarimu muri Kaminuza akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga ndetse n’icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, no gucura umugambi wo gukora icyaha.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, rutangaza ko iperereza ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye abashukisha amafaranga, ndetse akishyura n’uwabahuje.

Uru rwego rukomeza rutangaza ko hari n’ingeso mbi yiganje mu rubyiruko rumwe na rumwe ndetse n’abandi bantu bamwe batari urubyiruko aho bahererekanya cyangwa umwe yohereza umuntu ku wundi hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina, byitwa “Pass” cyangwa gutanga “plot”, uwohereje undi agahabwa amafaranga.

Iyo ibi bikozwe n’umuntu mukuru abikora ku mwana amwohereza ku wundi muntu mukuru ngo amusambanye, hashobora kuvamo ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora icyaha, kuba icyitso ku cyaha cyo gusambanya umwana cyangwa icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.

RIB kandi mu biganiro byayo bitandukanye n’ubukangurambaga ikomeje no kwihanangiriza uwo ari we wese usambanya umwana ko bitihanganirwa na gato inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.

Ese gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi ni iki?

Mu gika cya kabiri cy’ingingo ya 3 y’itegeko Nº51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, isobanura ko ari;

“Kubona indonke y’amafaranga cyangwa indi nyungu binyuze mu gukoresha imibonano mpuzabitsina undi muntu cyangwa ibindi bikorwa bishingiye ku gitsina, harimo imikino cyangwa amashusho by’urukozasoni bishingiye ku gitsina.”

Ingingo ya 24 y’iri tegeko yo isobanura ko umuntu agamije inyungu, ukora kimwe mu bikorwa bivugwamo muri iyi ngongo aba akoze icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.

Ibi bikorwa ni ugushishikariza, koshya, kuyobya, kureshya, guhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo, gutanga ikiguzi ugamije ubwawe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore.

Ibi bikorwa harimo gucumbikira umuntu ubizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina, gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko ufasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu bindi bikorwa iyi ngingo ivuga hari ugufasha, guhagarikira cyangwa kurengera ubizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina, kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi no gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo uzi neza ko ukomoka kuri ayo mazu.

Iyi ngingo inasobanura kandi ko gutanga ubizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi nacyo ari igikorwa kigize iki cyaha.

Iyo uhamijwe n’urukiko ibi bikorwa bigize icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, uhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw).

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva avuga ko umuhati uri mu guteza imbere ireme ry’urwego rw’ubuzima ari uwo gushima. Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yagezaga...

Amakuru

Madamu Jeannette Kagame yari Umushyitsi mukuru mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza ya UGHA. Ni abanyeshuri 78 barangije amasomo y’ubuvuzi....

Amakuru

Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko abagore bitabira kuboneza urubyaro biyongera kandi ko uburyo bitabira kurusha ubundi ari ugukoresha agapira (implant), inshinge...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities