Mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, hagiye gutangirizwa ubuvuzi bwo kubaga ubwonko bw’abantu barware igicuri. Ku wa Mbere Tariki 09, Gashyantare, 2026 nibwo bizatangira, bahagwe abantu umunani.
Hazatangizwa kandi amahugurwa ageneye abaganga babaga ubwonko, abatera ikinya n’abandi bahanga mu ndwara zifata uru rugingo rw’umubiri ruri mu z’ingenzi kurusha izindi.
Abashinzwe itumanaho mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali babwiye Kigali Today dukesha aya makuru ko kiriya gikorwa ari icya mbere kibereye mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo, kikaba icy’ingenzi mu gufasha abo barwayi gukira iyi ndwara ishobora guhitana uyitwaye cyangwa ikamuteza akandi kaga.
Ubusanzwe, hari igicuri kivurwa n’imiti runaka igenwa n’abaganga, hakaba n’ikindi imiti idahangara.
Ubu bwoko bw’igicuri nibwo abaganga bagiye gutangira guhugurwa mu byo kubaga ubwonko.
Indwara y’igicuri ni iki?
Igicuri ni indwara y’ubwonko ituma umuntu yikubita hasi bimutunguye. Aba yataye ubwenge, agatitira nk’ufashwe n’ikintu runaka, byose bigaterwa n’ubutumwa budasanzwe bubera mu bwonko bwe ahanini kubera amashanyarazi aba abujemo nayo adasanzwe.
Si uburozi, si umuzimu, kandi si indwara yandura.
Igicuri gishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kwangirika k’ubwonko, kuba uwo muntu yaravutse bigoranye bigatuma abura umwuka wa ogisijeni uhagije bikagira ingaruka ku bwonko bwe, kuba mu buzima bw’umuntu yarigeze kugira impanuka agakubita umutwe hasi, indwara zindi z’ubwonko bita encephalite cyangwa meningite.
Hari kandi abantu bavukana ubwonko bufite ukundi bwibumbabumbye bikazatuma nyirabwo ahungabana mu myitwarire ye.
Igicuri kandi gishobora kuba ingaruka z’uko umuntu akiri muto yaba yararwaye malariya y’igikatu n’izindi ndwara zikomeye nkayo.
Ibimenyetso by’uwo cyafashe ni byinshi ariko ahanini uzasanga arangwa no kwikubita hasi, akavuga amagambo aterekeranye, agasohora ururimi kandi akarerembura ari nako ahinda umushyitsi, aba ashobora no kwiruma ururimi kuko aba atumva kubera guta ubwenge.
Akaga kaba muri iyo mimerere ni kenshi.
Ibaze uko byagenda igicuri gifashe umugore utetse, kigafata umushoferi utwaye ikinyabiziga rusang, utwaye umuyobozi, kigafata umuganga uri kuvura, umusirikare cyangwa umupolisi ufite imbunda n’ibindi n’ibindi!
Amahirwe ni uko hari uburyo kivurwa.
Mu kukivura ariko, bisaba ko umurwayi amara igihe kirekire anywa imiti kandi akabikurikiza nk’uko muganga yabimwandikiye.
Abantu benshi barakira neza cyangwa bakabaho batagifite ibyo bibazo iyo bakurikije neza amabwiriza neza
Guhagarika imiti utabiherewe uburenganzira na muganga bishobora guteza ibitero bikomeye.
Icyo ugomba kumenya cy’ingenzi ni uko ufite igicuri ashobora kubaho ubuzima busanzwe, akiga, agakora, akubaka urugo n’akandi.
Umuntu umaze kugarura ubwenge nyuma yo gufatwa n’igicuri aba ananiwe cyane, mu gihe kimufashe, ni byiza ko abantu birinda kumutamika ikintu runaka, ahubwo baba bagomba kumushyira ku ruhande, bamurinda icyamukomeretsa kandi babona amaze iminota irenga itanu ataragarura ubwenge, bakitabaza umuganga hafi yabo.













































































































































































