Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Yishwe N’Inzoga ‘Y’Icyuma’

Umusore wari ukiri muto kuko yari afite imyaka 20 y’amavuko yapfuye azize kunywa adakura ku munwa inzoga ityaye abantu bise ‘icyuma’.

Yitwaga Fabrice Ishimwe akaba yarai yategewe kunywa amacupa abiri y’iyo nzoga ingunga, adakuye ku munwa.

Polisi n’izindi nzego bakimara kubyumva batabaye ariko bafata kandi bafunga abantu benshi bavugwaho gushishikariza uwo musore gukorwa igikorwa cyamuviriyemo urupfu.

Uwo musore yari atuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza.

Abari aho byabereye bavuga ko yasangiraga na bagenzi be basanzwe bakorana umwuga w’ubukanishi, bamwe muri bo bamutegera kunywa izo nzoga icyarimwe, bakmusaba kudakura icupa ku munwa kugeza zirangiye.

Koko yazinyoye azirangije umubiri we ucika intege, ananirwa guhagarara ararambarara.

Ntibyatinze umwuka umushiramo aba arapfuye.

Abaturanyi be babwiye Imvaho Nshya ko yari asanzwe ari umunywi ndetse akanywa n’inzoga y’inkorano izwi iyo za Musanze bita ‘Muhenyina’.

Ababyeyi bo mu gace byabereyemo bavuga ko kumva urupfu rwa Ishimwe wazize inzoga byabateye kwibaza aho urubyiruko rw’ubu rugana no kugirira impungenge abana babo.

Basabye inzego z’ibanze n’abandi bose babishobora, gushyiraho uburyo bwo gukumira ko abakiri bato babatwa n’inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Ndayambaje Kalima Augustin, yavuze ko nubwo bikekwa ko urupfu rw’uyu musore rufitanye isano n’inzoga yanyoye, iperereza ryo ryatangijwe ku bindi byaba byabigizemo uruhare.

Yagize ati: “Amakuru y’urupfu rwe twayamenye, ariko ntituramenya neza icyamwishe. RIB iracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri.”

Umurambo wa Ishimwe Fabrice wajyanywe ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe abantu 11 barimo n’abakora mu kabari byabereyemo batawe muri yombi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities