Ikigo gishinzwe ingufu, REG, kiburira abantu ko bakwiye kwitonda muri iki gihe kuko hagiye kubaho ibura ry’amashanyarazi mu bice byinshi by’igihugu. Ni umuburo uvuga ko abantu batondera intsinga kuko amashanyarazi ashobora kuzajya agaruka atunguranye.
Iyo gahunda yo kwagura imiyobora yayo iratangira guhera tariki 09 kuzageza Tariki 17, Gashyantare, 2026.
REG igaragaza ko ibyo bikorwa bizatuma hari aho umuriro uba ukubye kugira ngo imirimo ikorwe, gusa igatanga umuburo ko abantu bakwiye kwitondera intsinga kuko umuriro wagaruka igihe icyo ari cyo cyose.
Ahazibandwaho ni mu Mujyi wa Kigali, mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru, mu Ntara y’Uburengerazuba n’iyo mu Ntara y’Amajyepfo.

Uko biteganyijwe.













































































































































































