Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yahisemo umukobwa we nk’umuzungura we ku buyobozi, nk’uko urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo rwabitangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane.
Kim Ju Ae – bikekwa ko afite imyaka 13 – mu mezi ashize yakomeje kugaragara ari kumwe na Se mu birori bikomeye, nko mu ruzinduko yagiriye i Beijing muri Nzeri, urugendo rwe rwa mbere ruzwi yakoreye mu mahanga.
Urwego rw’ubutasi (NIS) rwatangaje ko rwashingiye ku “bintu bitandukanye” birimo kuba Ju Ae agenda agaragara cyane mu bikorwa bya Leta no mu birori byemewe n’amategeko, kugira ngo rufate uyu mwanzuro.
NIS yanavuze ko izakomeza gukurikirana niba azitabira inama nkuru y’ishyaka riri ku butegetsi iteganyijwe muri uku kwezi – inama ya politiki ikomeye kurusha izindi iba buri myaka itanu.
Iyi nama ni ho Pyongyang iteganya gutangaza iby’ingenzi bizibandwaho mu myaka itanu iri imbere, birimo politiki y’ububanyi n’amahanga n’ibindi.
Ku wa Kane, intumwa mu Nteko Ishinga Amategeko Lee Seong-kwen yabwiye abanyamakuru ko Ju Ae, wari warasobanuwe mbere na NIS nk’uri “gutozwa” kuba umuzungura, ubu ageze ku rwego rwo “gutoranywa ku mugaragaro nk’umuzungura”.
Leeyagize ati: “Kubera ko Kim Ju Ae yagaragaye mu birori bitandukanye birimo kwizihiza isabukuru y’ingabo za Koreya y’Amajyaruguru no gusura Ingoro ya Kumsusan Palace of the Sun, kandi hakaba haragaragaye ibimenyetso by’uko atanga ibitekerezo ku ngamba zimwe za Leta, NIS yemeza ko ageze ku rwego rwo kugenwa nk’umuzungura wa Se”
Ju Ae ni we mwana wenyine uzwi wa Kim Jong Un n’umugore we Ri Sol Ju.
Ikigo NIS cyemera ko Kim Jong Un ashobora kuba afite umuhungu mukuru, ariko uwo muhungu ntiyigeze agaragazwa cyangwa kuvugwa mu bitangazamakuru bya Koreya ya Ruguru.
Amakuru ya mbere yerekeye Ju Ae yamenyekanye binyuze ku mukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika Dennis Rodman, wavuze mu 2013 mu kinyamakuru The Guardian ko “yafashe mu maboko umwana Ju Ae” mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu.
Ju Ae yagaragaye bwa mbere kuri televiziyo ya Leta mu 2022, agaragara ari kumwe na Se bareba misile nshya ya Koreya ya Ruguru bita ‘intercontinental ballistic missile’
Kuva icyo gihe, yakomeje kugaragara kenshi mu bitangazamakuru bya Leta.
Yanamuherekeje i Beijing mu birori bya gisirikare bikomeye by’Ubushinwa, aho yagaragaye amanuka muri gari ya moshi ya Se irinzwe cyane kuri sitasiyo ya Beijing.
Akenshi agaragara afite umusatsi muremure – mu gihe bagenzi be batabyemerewe – kandi yambaye imyenda ihenze cyane itagerwaho na benshi mu gihugu cye.
Undi mudepite, Park Sun-won, yavuze ko uruhare Ju Ae amaze gufata mu birori bya Leta rugaragaza ko yatangiye kugira uruhare mu gufata ibyemezo bya politiki kandi ko afatwa nk’umuyobozi wa kabiri mu by’ukuri.
Ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru bumaze guhererekanywa mu bisekuru bitatu by’umuryango wa Kim, kandi benshi bemera ko Kim Jong Un azabusigira ubutegetsi Ju Ae.
Mu mezi ashize, Ju Ae yagaragaye agenda iruhande rwa Se aho kumukurikira inyuma.
Muri Koreya ya Ruguru, aho amafoto atangazwa na Leta afatwa nk’afite ubusobanuro bukomeye, si ibisanzwe ko undi muntu agaragazwa mu ifoto ku rwego rungana n’urw’umuyobozi Kim Jong Un.
Nubwo urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo rwemeza ko Ju Ae ari umuzungura wateganyijwe, haracyari ibibazo byinshi byo kwibaza.
Biratangaje kuba umukobwa ari we watoranyijwe hejuru y’umuhungu mukuru, mu gihugu gifite umuco ushingiye cyane ku butegetsi bw’abagabo.
Abasesenguzi benshi n’abahunze Koreya ya Ruguru bari barafashe ko umugore kuyobora icyo gihugu ari ibintu bidashoboka, bitewe n’umuco wacyo gakondo uha abagabo umwanya w’imbere.
Ariko mushiki wa Kim Jong Un, Kim Yo Jong, ni urugero rugaragaza ko abagore bashobora kugira ububasha muri uwo butegetsi.
Kim Yo Jong afite umwanya ukomeye muri Komite Nkuru y’Ishyaka ry’Abakozi ba Koreya kandi bivugwa ko agira ijambo rikomeye imbere y’ umuvandimwe we.
Ariko nanone hibazwa impamvu Kim Jong Un, ukiri muto kandi usa n’ufite ubuzima bwiza, yahisemo kugena umwana w’imyaka 13 nk’umuzungura we hakiri kare.
Abaturage benshi ba Koreya ya Ruguru bari bizeye ko Kim Jong Un, wize mu bihugu by’i Burayi, azafungura igihugu ku mahanga amaze gusimbura Se.
Ariko ayo byiringiro ntibyashobotse.
Icyo uyu mukobwa akiri muto ateganya kuzakorera igihugu cye ntikiramenyekana, ariko bishoboka ko azagira ububasha busesuye bwo kugihindura ibintu uko abyifuza.













































































































































































