Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Paris: Icyorezo Cyibasiye Inka Cyatumye Zitamurikwa



Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku wa Gatandatu yafunguye ku mugaragaro Imurikagurisha ngarukamwaka ry’Ubuhinzi ribera i Paris, ku nshuro ya mbere mu mateka rikaba ritagaragayemo inka, nyuma y’icyorezo cy’indwara y’uruhu rw’inka izwi nka lumpy skin disease cyateye impungenge aborozi bazo ku ikwirakwira ryacyo.

Amakuru dukesha FRANCE 24 avuga ko Ihuriro ry’abahinzi rikomeye mu gihugu ryahisemo kutitabira inama isanzwe ihuza abahinzi na Perezida, mu rwego rwo kugaragaza ibibazo bikomeye abahinzi n’aborozi bahura na byo, birimo izamuka ry’ibiciro n’impungenge ku masezerano y’ubucuruzi hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’itsinda ry’ibihugu bya Umuryango w’ubucuruzi wa ugizwe n’ibihugu byo muri Amerika y’Epfo bigamije koroshya ubucuruzi n’imigenderanire y’ubukungu hagati yabyo.

Abategura iri murikagurisha batangaje ko inka zabujijwe kwerekanwa muri uyu mwaka ku nshuro ya mbere, nyuma y’icyorezo cy’iyo ndwara cyagaragaye mu Bufaransa, bigatera impungenge ko hari izishobora kwanduza izindi.

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Bufaransa, Annie Genevard, yatangaje ko igihugu cyakuyeho ingamba hafi ya zose zari zafashwe zo kugabanya ingendo z’amatungo, nyuma y’uko kuva ku ya 2 Mutarama nta bindi byorezo bishya byongeye kugaragara.

Yagize ati: “Ibi bisobanuye ko ubuzima busanzwe bushobora gusubira uko bwahoze, ubucuruzi bugakomeza, ndetse amatungo akongera kwimurwa nk’uko byari bisanzwe.”

Iyi ndwara ya lumpy skin yandura cyane ikwirakwizwa n’udukoko turumana, igatera umuriro, uduheri tubabaza ku ruhu, igatuma amatungo agira intege nke ndetse ikanagabanya umukamo.

Kugeza ubu mu Bufaransa hamaze kugaragara ibyorezo 117, cyane cyane mu duce twegereye imisozi ya Alps no mu majyepfo y’uburengerazuba.

Nubwo ingamba nyinshi zorohejwe, hari agace gato ka Pyrenees-Orientales kagikomeje gukurikiranwa, kubera ko gashobora kuba gafitanye isano n’ikindi cyorezo kibasira amatungo cyagaragaye muri Espagne .

Buri mwaka, iri murikagurisha rikurura abantu bagera ku bihumbi 600, aho inka ziba ari bimwe mu byitabirwa cyane n’abaryitabitiye, cyane cyane abakiri bato baba bashaka kubona amatungo.

Mu guhangana n’iki cyorezo, Leta y’u Bufaransa irimo no kwica amatungo yose mu bice byahuye n’iyi ndwara, ni mugihe abandi bayinenga bavuga ko yagize uruhare mugutuma iyi ndwara igera kuri iki kigero, ibyatumye bamwe bagira uruhare mu myigaragambyo yabereye i Paris mu kwezi gushize.

U Bufaransa ni cyo gihugu cyo mu Burayi cyibasiwe cyane n’iyi ndwara, nubwo n’ibindi bihugu birimo U Butaliyani ndetse na Espagne nabyo yagaragayemo.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities