Ibihugu bituranyi by’u Rwanda bikomeje ku mungwa na ruswa hashingiwe kuri raporo yasohowe na Transparency International Rwanda, aho U Burundi buri ku mwanya wa 167 ku isi naho DRC ikaba kuwa 163, ibintu bihangayikishije u Rwanda.
Tariki 10 Gashyantare 2026 nibwo Umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ruswa no guteza imbere imiyoborere myiza, ukorera mu Rwanda, Transparency International Rwanda watangaje raporo y’ubushakashatsi bw’uko ibihugu bihagaze mu bijyanye na ruswa Corruption Perceptions Index 2025 (CPI), aho U Rwanda rwaje ku mwanya wa 41.
Ibihugu nka Danmarike na Finlande nibyo biza kugasongero muguhashya ruswa ku kigero kiri hejuru ya 80, ikigero u Rwanda rwifuza kuzaba rwaragezeho mu cyerekezo 2025.
Ibituma igihugu kigorwa no kugera kuri iki kigero, ni myumvire y’abaturage bamwe na bamwe isa n’ikiri hasi, aho bumva ko gutanga ka ruswa nta kibazo ndetse n’abayobozi bagafatirana abaturage cyane cyane abo mu bice by’icyaro, nk’uko Apollinaire MUPIGANYI, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda abigaragaza.
Yagize ati: “Abanyarwanda bamwe na bamwe baracyafite ya myumvire yo kumva ko niba umuyobozi abatse ruswa bumva ko ar’ibisanzwe, nanone abayobozi nyirizina kubera ko bazi ko imyumvire y’abaturage ikiri hasi, cyangwa se ababakurikirana umunsu kuwundi bari kure, harigihe usanga bakoresha ubwo bubasha bwabo mu nyungu zabo bwite, ibi bikandiza service z’igihugu zigamije guhashya ruswa.”
Mu rwego rwo gukumira ibi bibazo Apollinaire MUPIGANYI asaba abaturage kugaya ubahaye service mbi, kandi abayobozi bagakorera mu mucyo, ikiruta byose ariko leta y’u Rwanda ikaba yarafashe ingamba ikoresheje ikoranabuhanga, ahashyizweho imbuga abaturage batangiraho ibitekerezo.
Ati: “Umuturage agomba kunenga umuhaye service mbi bikajyana no gutanga amakuru kuri uo muntu mu nzego zibishinzwe kugirango akurikiranwe kandi abibazwe.”
Byongeye kandi Umuvunyi Mukuru Hon. NIRERE Madelaine yaburiye abayobozi barya ruswa avuga ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, bityo ko uzafatwa wese azahanwa bikomeye, dore ko n’igihano gihabwa uwagaragaweho na ruswa kiyongereye.
Yagize ati: “Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko yaba umuturage cyangwa umuyobozi iyo agaragaweho ruswa arahanwa, ikindi kandi ibihano byarazamutse hagati y’imyaka 5 ni 7 y’igifungo, waba uri umuyobozi bikagera ku myaka 10 na 12 ndetse n’ihazabu yikubye inshuro 3 kugeza kuri 5 z’umutungo wabonetse mubyaha bya ruswa kandi n’uwo mutungo ukagurishwa.”
Bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda biri mu mboni y’uko byamunzwe na ruswa, ibituma u Rwanda rugira ubwoba bwo kuba abarutuye bakwanduzwa uyu muco nk’uko Hon. NIRERE akomeza abivuga.
Ati: “Iyo urebye ibihugu bituranyi, usanga nk’u Burundi bufite 17%, RDC 20% na Uganda 25%, ibi rero ntabwo tubyishimira kuko umuturage wacu ashobora kwambuka ugasanga ahuye n’iyo ruswa ugasanga n’ikibazo, ariyo mpamvu tugomba kubiganiraho nka East Africa Community kugira ngo turebe ko bikemurwa.”
Raporo ya Transparency International 2025 yashize U Rwanda ku mwanya wa 41 ku isi, ruza ku mwanya wa 3 muri Africa, ndetse nuwa 1 muri Africa y’Iburasirazuba, rukaba ku mpuzandengo ya 31% munsi y’ubutayu bwa sahara ndetse na 58% ku isi.














































































































































































