Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iyobokamana

Papa Leon XIV Agiye Kugirira Ingendo Bwambere Mubihugu 4 Byo Muri Africa

Ibiro bya Vatikani bishinzwe itangazamakuru byasohoye gahunda y’urugendo rwa gishumba rwa Papa Leo XIV mu mezi ya mbere ya 2026, ruzamugeza ku migabane y’Uburayi na Afurika.

Nk’uko byatangajwe, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ateganya gusura ibihugu bine byo muri Afurika birimo Algeria, Cameroon, Angola na Equatorial Guinea. Azakomereza ku mugabane w’Uburayi, muri Esipanye no mu Gihugu cya Monaco.

Urwo ruzinduko ruzatangirira muri Monaco ku wa 28 Werurwe 2026, mbere gato y’itangira ry’Icyumweru Gitagatifu. Monaco ni cyo gihugu rukumbi mu Burayi aho Kiliziya Gatolika ifatwa nk’idini ryemewe n’igihugu, kikaba kandi igihugu cya kabiri gito ku isi nyuma ya Vatikani. Akazaba aribwo bwa mbere muri iki kinyejana Monaco yakiye Papa uri mu butumwa bwa gishumba.

Muri Mata 2026, Papa Leo XIV azamara iminsi 10 mu ruzinduko rwe muri Afurika, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 23 Mata. Muri Algeria azasura Algiers na Annaba, muri Cameroon azagera i Yaoundé, Bamenda na Douala, muri Angola azasura Muxima, Saurimo na Luanda naho muri Equatorial Guinea azakomereza i Malabo, Mongomo na Bata, ari naho azasoreza urugendo rwe kuri uyu mugabane.

Uru ruzinduko muri Afurika ruzibanda cyane ku butumwa bw’amahoro, mu gihe hari ibihugu byinshi byo kuri uyu mugabane bikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano. By’umwihariko muri Cameroon, Papa azasura ibice bikoresha Icyongereza n’ibikoresha Igifaransa, aho hashize imyaka irenga icumi humvikana amakimbirane hagati y’impande zombi.

Ingendo nk’izi zongera kwibutsa uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo II mu 1985, aho yasuye ibihugu birindwi bya Afurika mu minsi 11.

Nyuma y’urugendo rwo muri Afurika, Papa Leo XIV azerekeza muri Esipanye kuva ku wa 6 kugeza ku wa 12 Kamena 2026. Muri urwo ruzinduko, azafungura ku mugaragaro Bazilika ya Sagrada Familia iherereye mu mujyi wa Katalonya. Iyi nyubako ikaba ifite uburebure bwa metero 172, ikaba ari yo kiliziya ndende ku Mugabane w’Uburayi.

Ibi bikazahurirana n’isabukuru y’imyaka 100 izaba ishize Antoni Gaudí, wateguye igishushanyo mbonera cyo kubaka iyo bazilika, atabarutse.

Mu gihe azaba ari muri Esipanye, Papa Leo XIV azanasura ibirwa bya Canary, birimo Tenerife na Gran Canaria. Ibi birwa bizwi nk’imwe mu nzira zikomeye z’abimukira berekeza ku mugabane w’Uburayi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities