Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyamakuru Barimo Mukamabano Gloria na Uncle Austin Basezeye Kumirimo Bakoraga

Umunyamakuru Mukamabano Gloria wakorega RBA  na Uncle Austin wakoreraga radio Kiss FM basezeye ku mirimo bakoraga.

Mukamabano  wari umaze imyaka icyenda akorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA, yasobanuye ko yafashe icyo cyemezo mu rwego rwo gukurikira icyerekezo gishya mu buzima bwe.

Yamenyekanye cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho yabaye umwe mu banyamakuru bakunzwe n’abatari bake, akabifatanya no kuba Umuyobozi wa KC2, Televiziyo y’imyidagaduro ya RBA, KC2.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mukamabano yavuze ko nta kibazo cyihariye cyatumye ava muri RBA, ahubwo ko ari icyemezo yafashe mu rwego rwo gutangira indi ntera mu buzima bwe.

Yagize ati: “Nta kindi kibazo cyabaye, ni icyerekezo gishya nafashe mu buzima bwanjye. Hari igihe umuntu aba afite byinshi yize, bigatuma ahindura icyerekezo, kandi ni ibisanzwe.”

Mukamabano Gloria yinjiye muri uyu mwuga akirangiza amashuri yisumbuye, akaba yarakoreye mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, TV10 na Royal TV, mbere yo kwerekeza kuri RBA mu mpera za 2016.

Gloria yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2015, aniga n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Iterambere (Development Studies).

Mukamabano yavuze kandi ko imyaka yamaze muri RBA yamugiriye akamaro gafatika, haba mu bumenyi ndetse no mu bunararibonye mu kazi.

Yagize ati: “RBA nayigiyemo byinshi. Nagezemo ndi umunyamakuru, ariko umuntu agenda yaguka. Ndashima amahirwe nahawe yo gukorera igihugu binyuze mu itangazamakuru.”

Mu bihe atazibagirwa, yagarutseho ubwo yaganuraga na Igihe, n’ikiganiro cyabaye mu 2019 aho yakiriye Umukuru w’Igihugu ari kumwe na Jean Pierre Kagabo, avuga ko ari kimwe mu bihe bikomeye yagize muri uyu mwuga.

Mukamabano Gloria ni umubyeyi w’abana babiri. Uretse itangazamakuru, yanigeze kugerageza umuziki, ariko aza guhitamo gushyira imbaraga ze mu mwuga w’itangazamakuru.

Nubwo yasezeye muri RBA, yavuze ko agiye gukora indi mirimo idafitanye isano n’itangazamakuru, ariko akaba yirinze gutangaza ibyo agiyemo.

 

UNCLE AUSTIN WAKORERAGA KISS FM

 

Naho umunyamakuru akaba n’umuhanzi na rwiyemezamirimo, Austin Tosh Luwano uzwi nka Uncle Austin, nawe yavuye munshingano ze kuri radiyo ya Kiss FM yakoreraga.

Akaba yari amaze iminsi atumvikana kuri radiyo, gusa nyuma akaba yaje kuvuga ko yasezeye kuri KISS FM icyakora akaba nta byinshi yatangaje kuri uko gusezera kwe.

Ibisa n’ibi byigeze kuba mbere ya 2022 ubwo Austin yamaze amezi umunani yara yivuyeho, akorera kuri ‘Power FM’ yari anafitemo imigabane, akaza kuyigaruka ho nyuma.

Austin yatangiye uyu mwuga muri 2005 akora kuri radio zitandukanye zirimo Radio10, Flash FM na KFM yavuyeho yerekeza kuri Kiss FM.

Uretse kuba umunyamakuru, Uncle Austin ni umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo yakoze mu myaka yo ha mbere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities