Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutangaza ko igiye kujya mu rubanza n’u Bwongereza (United Kingdom) imbere y’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza, Permanent Court of Arbitration rufite icyicaro mu Netherlands. U Rwanda busaba ko u Bwongereza bwategekwa kurwishyura arenga miliyoni 50 z’amapawundi, bitewe n’ihagarikwa ry’amasezerano ajyanye no kwakira abimukira.
Aya masezerano yari yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mata 2022, agamije kohereza mu Rwanda abimukira badafite ibyangombwa bari mu Bwongereza, ndetse hakabaho n’ubufatanye mu by’iterambere ry’ubukungu.
Ariko muri Nyakanga 2024, ubwo Keir Starmer yinjiraga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yahise atangaza ko ayo masezerano ahagaritswe, asobanura ko atari igisubizo gihamye ku kibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto, icyatumye ahagarika ayo masezerano.
U Rwanda rwagaragaje ko rutishimiye icyo cyemezo, ruvuga ko cyafashwe hatabayeho ibiganiro bihagije hagati y’impande zombi, kandi ko bishobora kuba binyuranyije n’ibyo amategeko mpuzamahanga ateganya ku masezerano hagati y’ibihugu.
Ku ruhande rw’u Bwongereza, Leta ivuga ko yari yaratanze miliyoni 290 z’amapawundi zo gufasha u Rwanda mu myiteguro yo kwakira abimukira benshi bari bitezwe ko boherezwa i Kigali.
Amakuru y’uru rubanza azakurikiranwa n’abatari bake kuko biteganyijwe ko ruzabera mu ruhame, bityo abantu bakaba bashobora kurwitabira imbonankubone cyangwa bakarukurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ikinyamakuru GB News cyatangaje ko u Rwanda ruzahagararirwa n’umunyamategeko Verdiram KC ukorera mu kigo cy’amategeko Twenty Essex, mu gihe u Bwongereza bwo buzahagararirwa na Ben Juratowitch.
Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda, Michael Butera, yavuze ko u Rwanda rushyize imbere kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’uko amasezerano y’ibihugu agomba kubahirizwa mu mucyo no mu bwizerane.
Yasobanuye ko nubwo amasezerano ashobora guseswa, inshingano z’amafaranga cyangwa izindi zose zari zimaze kubaho mu gihe yari agifite agaciro zitahita ziburizwaho.
U Rwanda ruvuga kandi ko mbere yo kujya mu rukiko rwagerageje gukemura ikibazo binyuze mu biganiro bya dipolomasi, ariko bikarangira nta bwumvikane buhagije bubonetse.
Muri uru rubanza, u Rwanda rusaba ko hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga hagaragazwa neza uburenganzira n’inshingano bya buri ruhande, hashingiwe ku byumvikanyweho mu masezerano bari baragiranye ku mpande zombi.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzatangira ku wa 18 Werurwe 2026, aho impande zombi zizahagararirwa n’abanyamategeko bazo imbere y’urwo rukiko.















































































































































































