Mu karere ka Bugesera umusore w’imyaka 26 warutuye mu murenge wa Gashora witwaga Ntakirutima Cleophas yasanzwe yapfuye mu rugo rwe ruherereye mu kagari ka Biryogo, ibi bikaba byarabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026.
Amakuru y’abaturage batuye mu aka gace avuga ko mbere y’umunsi byabereyeho, ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare, uyu musore yari yagiye kunywera mu kabari. Icyo gihe bivugwa ko nyuma yo kwishyura hakoreshejwe mobile money, yaje gusanga amafaranga agera ku bihumbi 40 Frw yari kuri konti ye yaburiwe irengero, ndetse hakakekwa ko ashobora kuba yaranyerejwe mu buryo butemewe n’amategeko detse butazwi.
Bivugwa ko yahise ashaka kumenya ibyabaye, yegera bamwe mu bakora ibijyanye na mobile money abasaba gusuzuma uko ayo mafaranga yavuye kuri konti ye. Icyakora ngo yasobanuriwe ko uwari wishyuwe ashobora kuba yarakuyeho n’andi mafaranga yari asigaye kuri iyo konti.
Nyina w’uwo musore yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Kane yamusize mu rugo agiye mu mirimo ye isanzwe y’ubuhinzi, agarutse asanga inzu ikinze. Nyuma yo gukingura ku ngufu, ngo yahasanze umuhungu we yamaze gupfa yimanitse mu mugozi.
Kuruhande rw’ubuyobozi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Umurisa Marie Claire, yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyihishe inyuma y’uru rupfu.
Yakomeje abwira abaturage ko, nubwo ibibazo byaba bikomeye gute, kwiyambura ubuzima atari igisubizo, asaba abantu kwegera abo babana, inshuti cyangwa ubuyobozi kugira ngo babone ubufasha bukwiye.
Ubuyobozi bwongeye gusaba abaturage kujya baba hafi y’abagize ibibazo no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye imyitwarire iteye impungenge, mu rwego rwo gukumira ibyago nk’ibi.















































































































































































