Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Umugabo Yishe Umugore Amukubise Icupa

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba, umudugudu wa Rambo, mu kagari ka Kiraga, Umugabo witwa Habumuremyi Emmanuel w’imyaka 28 afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya RIB, akurikiranyweho gukomeretsa bikomeye umugore babanaga munzu witwa Nyirantibashoka Ziduna w’imyaka 38, amukubise icupa mu gatuza.

Abaturage bavuga ko uwo mugore yahise ajyanwa kwa muganga byihuse, ku Kigo Nderabuzima cya Kigufi nyuma akaza koherezwa mu bitaro bya Gisenyi, aho akomeje kwitabwaho n’abaganga.

Aba bombi bakaba babanaga mu buryo butemewe n’amategeko aho bari bafitanye abana babiri, ndetse n’akabari bakoreragamo ubucuruzi ku gasantere ka Rambo.

Abari aho byabereye bavuga ko amakimbirane yatangiye ubwo umugore yari mu kabari acuruza, umugabo we akamusangamo yasinze afite icupa ry’inzoga. Havutse impaka nyuma y’uko umugore amubajije impamvu yari yagiye kunywera ahandi kandi bafite akabari kabo. Izo mpaka zaje gukomera, bikarangira umugabo amukubise icupa mu gatuza aramukomeretsa bikabije.

Ufitabe Jean d’Amour Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, yemeje ko ukekwaho icyaha yahise ashyikirizwa RIB ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza, mu gihe uwahohotewe akomeje gukurikiranwa n’abaganga.

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge, buvuga ko amakimbirane yo mu miryango akomeje kugaragara muri aka gace, akenshi ashingiye ku mitungo no gushinjanya ubuhemu. Hakaba habarurwa imiryango 39 yagiranye amakimbirane, 37 muri yo yarahujwe binyuze mu biganiro, mu gihe2 igikurikiranwa. Iyi miryango yose ikaba yaragaragaye muri uyu mwaka gusa.

Ubuyobozi bukaba bwasabye abaturage gukemura ibibazo binyuze mu biganiro no kubana mu mahoro, kuko amakimbirane yo mu ngo ashobora gusenya imiryango, guteza ubukene no kugira ingaruka mbi ku burere bw’abana, ndetse n’ibindi bitandukanye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities