Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

U Rwanda Ruramagana Ibihano Amerika Yafatiye Bamwe mu Basirikare Bakuru

U Rwanda rwamaganye ibihano Amerika yafatiye bamwe mu basirikare bakuru b'Ingabo z'U Rwanda RDF

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibihano byafatiwe bamwe mu bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibogamye kandi bitagaragaza ukuri ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Kigali ivuga ko ibihano byafashwe na United States byibanze ku ruhande rumwe, bigatesha agaciro inzira y’amahoro iri kugeragezwa no kuyobya isura y’ikibazo nyir’izina kiri mu burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarsi ya Congo.

U Rwanda rugaragaza ko ibitero bya drones n’ibikorwa bya gisirikare byo ku butaka bikomeje kugabwa n’ingabo za RDC binyuranyije n’amasezerano y’agahenge, kandi ko ibyo bikorwa bikomeje gutwara ubuzima bw’abasivili benshi. Rwemeza ko kurinda ubusugire n’umutekano by’igihugu ari inshingano Ingabo z’U Rwanda zitazigera zirengagiza.

Mu itangazo ryayo, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ihuriro rishyigikiwe na Leta ya RDC ririmo abacanshuro b’abanyamahanga, imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, ndetse na FDLR – umutwe Kigali ivuga ko ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda ruvuga ko mu masezerano yasinyiwe i Washington, RDC yemeye guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose iha FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho, ariko ko kugeza ubu nta ntambwe igaragara imaze guterwa mu kuyashyira mu bikorwa.

Kigali kandi yemeza ko yiteguye gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, birimo no gutandukanya ingabo mu buryo bujyanye n’uko RDC na yo yubahiriza inshingano zayo.

Iri tangazo kandi rivuga ko u Rwanda rwishimiye isubukurwa ry’inzira yo gushyira mu bikorwa amasezerano, harimo no kongera gukora kw’Urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo (Joint Oversight Committee), rushimangira ko hakenewe uburyo budaheza impande zose mu gukemura amakimbirane.

Kigali ishimangira ko izakomeza kubahiriza ingingo zose z’amasezerano ya Washington, harimo n’Urwego rw’Ubufatanye mu Bukungu bw’Akarere (Regional Economic Integration Framework), mu rwego rwo guteza imbere amahoro arambye n’iterambere mu karere.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ibihano bifatiwe uruhande rumwe bitafasha mu kubaka icyizere no gushaka igisubizo kirambye, ahubwo ko hakenewe ibiganiro byubaka n’ubufatanye bw’impande zose zirebwa n’ikibazo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities