Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Inama y’Abaminisitiri Yemeje Amategeko, Politiki n’Ishyirwaho ry’Abayobozi Bashya

Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2026, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Iyo nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye igamije guteza imbere imiyoborere, imibereho myiza y’abaturage, ubukungu ndetse no kunoza imitangire ya serivisi za Leta.

Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko arimo umushinga w’itegeko ngenga rigenga amatora, umushinga w’itegeko rigena Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ndetse n’umushinga w’itegeko rishyiraho ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga. Aya mategeko agamije kurushaho kunoza imikorere y’inzego za Leta no guha umurongo uhamye inzego z’ingenzi mu miyoborere y’igihugu.

Hemejwe kandi imishinga y’amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga yasinywe hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi, ajyanye n’inguzanyo zigamije guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro. Iyi nguzanyo izashyirwa mu bikorwa binyuze muri gahunda zo gufasha abahinzi kugera ku masoko no kongera umusaruro.

Mu rwego rwo kunoza imikorere ya Leta, hemejwe iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo bw’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta, irigena kandi imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo mu Kigo Gishinzwe Amashuri Makuru.

Muri iyi nama kandi, hemejwe iteka rishyiraho sitati zihariye zigenga abakozi b’Urwego rushinzwe Ubutasi ku mari.

Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki yo gukumira no guhana iyerezandonke, igamije gukomeza kurwanya ruswa no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo n’ubunyangamugayo.

Kubijyanye n’amabuye y’agaciro, hemejwe kandi itangwa ry’impushya zo kuyacukura, mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu rwego rw’ishoramari, hasinywe amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete zitandukanye zirimo izizubaka ibikorwa by’ubukerarugendo n’ibindi bikorwa remezo by’ubucuruzi, hagamijwe guteza imbere ubukungu no kongera amahirwe y’akazi.

Byongeye kandi muri iyi nama hashizweho abahagarariye ibihugu n’abayobozi, ikaba yemeje abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, barimo Ambasaderi wa Suwede, uwa Repubulika ya Afurika y’Epfo n’uwa Repubulika ya Cuba, bose bafite icyicaro i Kigali.

Mu myanya y’ubuyobozi, hemejwe abagize Inama y’Ubuyobozi ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), abagize Inama y’Ubujujire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi, ndetse n’abayobozi bashya muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) no muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC). Izi mpinduka zikaba zigamije kongerera imbaraga inzego za Leta no kurushaho kunoza imitangire ya serivisi.

Muri iyi nama, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwiteguye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore uteganyijwe ku wa 8 Werurwe 2026. Yanagaragaje ko u Rwanda ruzitabira inama ya 70 y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Imibereho y’Abagore (CSW70), izaba kuva ku wa 9 kugeza ku wa 19 Werurwe 2026.

Ku ruhande rw’umutekano, Minisitiri w’Ingabo yatangaje ko hateganyijwe gutangiza gahunda y’amezi atatu yo kwegera abaturage, izatangira ku wa 9 Werurwe 2026. Iyi gahunda ngarukamwaka ihuza inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, hagamijwe kurushaho gukomeza imikoranire no gukemura ibibazo by’abaturage ku bufatanye.

Nanone kandi, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo INGABIRE Paula yatangaje ko u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga ryo mu Kirere n’Imihindagurikire y’Ibihe (IAF GLOC 2026), izaba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Kamena 2026. Biteganyijwe ko izahuza impuguke zo hirya no hino ku Isi mu gushaka ibisubizo by’imihindagurikire y’ibihe hifashishijwe ikoranabuhanga ryo mu kirere.

Inama y’Abaminisitiri yanemeje Politiki y’Igihugu yo kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi, hagamijwe kurushaho gukaza ingamba zo kurinda urwego rw’imari.

Iyi nama yemeje kandi ubusabe butandukanye bw’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri, ndetse n’amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda na Sosiyete Bauhaus International Rwanda Ltd yo guteza imbere ibikorwa byo kubaka inzu z’imiturire.

Mu rwego rwo guteza imbere ishoramari, hemejwe ko ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite bwegurirwa Kivu Waterfront Limited bukodeshwa hagamijwe ishoramari.

Umutungo bwite mu by’inganda n’uburenganzira ku bihangano, Minisitiri arateganya uburyo bwo guhagarika ibicuruzwa bikekwaho kuba ibyiganano ndetse n’uburyo bwo gukusanya no kugabanya amafaranga ava mu ikoreshwa ry’ibihangano n’ubundi burenganzira bifitanye isano nabyo.

Inama y’Abaminisitiri yahaye uburenganzira abadipolomate batatu bazahagararira ibihugu byabo mu Rwanda:
Henrik Nilsson, wagizwe Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, azaba afite icyicaro i Kigali.

Tinyiko George Hlungwane, wagizwe Komiseri Mukuru wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, azaba afite icyicaro i Kigali.

Juan Humberto Macías Pino, wagizwe Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda, azaba afite icyicaro i Kampala.

Inama y’Abaminisitiri yanemeje ishyirwaho ry’abagize Inama y’Ubuyobozi ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), barimo:
Mukete Diko Jacob
Dushimire Alice
Nsengumuremyi Cyridion
Nabaasa Judith
Mwizerwa Jean Claude
Dr. Batamuliza Jennifer
Muhongerwa K Judith

Nanone kandi, iyi nama y’Abaminisitiri yemeje imbabazi kubagororwa 1 874 bemererwa gufungurwa by’agateganyo.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi Nama y’Abaminisitiri igaragaza icyerekezo cya Guverinoma cyo gukomeza gushyira imbere imiyoborere myiza, guteza imbere ubukungu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Akaba ar’intambwe ikomeza gushimangira ubushake bwo kubaka igihugu gifite inzego zikomeye, zikora kinyamwuga kandi zishyira umuturage ku isonga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities