Mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save ku munsi w’umuhinzi, abahinzi bagaragarijwe imbuto z’ibigori z’indobanure zirimo WH 507 na WH 301, ndetse banashishikarizwa gukomeza kuzikoresha, kuko zihanganira imihindagurikire y’ibihe kandi zikera mu gihe gito.
Hashize umwaka urenga abahinzi bo mu karere ka Gisagara byumwihariko mu murenge wa save mu gishanga cya Nyabuyogera bahinga imbuto y’indobanure y’ibigori ya WH 507, kuri ubu ariko ikigo gitanga imbuto z’indobanure z’ibigori, kigateza imbere ubuhinzi bw’umwuga mu Rwanda, WESTERN SEED COMPANY kubufatanye na minisiteri ishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, bashishikarije abahinzi guhinga imbuto y’ibigori y’indobanure ya WH 301 ibasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu myaka ya mbere yaho, abahinzi bakoreshaga imbuto zirimo nyakagori n’izindi batoraguye hirya no hino ibyatumaga batabona umusaruro uhagije. Kuri ubu ariko bakavugako basigaye beza umusaruro ushimishije ndetse bagashobora no kwiteza imbere binyuze kuri izi mbuto nshya basigaye bahinga nk’uko UWASE Margarita umuhinzi muri iki gishanga cya Nyabuyogera abigaragaza.
Yagize ati: “Nari wamuhinzi uri hasi, nashoboraga guhinga ubundi naza gukusanya umusaruro, sinarenzaga ibiro 60, ariko kuva natangira guhinga iyi mbuto nsigaye neza toni aho mpinga hose.”
Muhozi Jean Marie Vianney nawe ukorera ubuhinzi muri iki gishanga we avuga ko uretse kuba izi mbuto zitanga umusaruro uhagije, zera no mugihe gito ugereranyije n’izindi mbuto zisanzwe.
Ati: “Duhinga iyi mbuto ya WH 507 na WH 301, iyo wubahirije amabwiriza yo kuzihinga zera ibigori bibiri, iyo wahinze ukererewe ukaza guhinga izi mbuto zihita zifata izindi wari warateye kandi bigakurana, mugihe kizuba irera nta kibazo kuko idakenera imvura nyinshi kuburyo mu minsi 90 iba yeza neza.”
Kurundi ruhande ariko nubwo bavuga ibi, UWASE Margarita akomeza avuga ko bagihura n’imbogamizi z’imiti imwe n’imwe iterwa muri ibi bigori dore ko ihenze, yemwe n’ifumbire hamwe n’iswagala bishirwa mu murima bikaba bikiri ikibazo kuko bitabonekera ku gihe kandi binahenze, ibituma bamwe bahinga nyuma kandi bakeza na nyuma y’abandi.
Ati: “Ushobora guhinga ibi bigori bikazamuka ari byiza ariko ukaza kubura umuti wo gutera kubera ubushobozi kuko uhenze cyane, iyo wabuze uyu muti rero cyangwa ngo ubishireho ifumbire (inyongera musaruro), ibigori harigihe bitaba byiza. Ubwo rero iriya miti ndetse n’ifumbire bagabanya igiciro aho buri muhinzi yabasha kuyigura kuko irahenze cyane.”
Agaruka kuri iki kibazo umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gisagara KWIZERA Diodonne, arasobanura igituma ifumbire itinda kuboneka aho ahera anavuga ikigiye gukorwa kugirango ibi byose biboneke neza kandi kugihe.
Yagize ati: “Ikijyanye n’imiti irwanya ibyonyi mubuhinzi, yo ntabwo iri kuri nkunganire ya leta, mugihe izindi nyongera musaruro zo ziba kuri nkunganire ya leta, ariko uko ubushobozi bw’igihugu buzagenda buboneka nazo zizashyirwaho, tukabashishikariza kurwanya ibyonyi bakoresheje uburyo busanze bw’imiti duhabwa na RAB.”
Gad TUYIHIMBAZE umukozi ushizwe imikorere yo mu mirima n’ubuhinzi muri WESTERN SEED COMPANY, atanga ubutumwa kubaturage bakigira urwikekwe rwo gukoresha izi mbuto, ko bagomba kwegera uturima ntangarugero n’abahinze izi mbuto maze bakifatira icyemezo, nkuko intero yabo igira iti “TUVUGE DAKORA”
Ati: “Icyo nabwira abanyarwanda ntakindi nibaze, nibaze aho dukorera ubuhinzi, nibaze kuri utu turima twintangarugero, nibaze baganire nabandi bahinzi bagenzi babo barebe icyo ubuhinzi bwa kijyambere aricyo, bakurikize intera baterere ku gihe, bashiremo inyongeramusaruro nkuko bikwiye kandi barwanye ibyonyi, umusaruro tuzawugeraho kandi ndahamya ko nk’abanyarwanda tuzihaza mu biribwa.”
Izi mbuto za WH 507 na WH 301, zera mu minsi 90, uretse izi kandi hari n’indi yitwa WH 101 yera mu minsi 75, zose zikaba zikorwa na WESTERN SEED COMPANY, zikaboneka hirya no hino mu gihugu kubacuruzi binyongera musaruro. Igishanga cya Nyabuyogera kiri mu karere ka Gisagara kikaba gifatwa nk’ikigega k’ibiribwa kuko imbuto zihingwamo imboga, ibigori, ibishyimbo, bigurishwa mu bihugu by’abaturanyi.










































































































































































