Jeanne d’Arc Munezero
Umuryango Nyafurisha Utsura Ubuziranenge (ARSO) utangaza ko ukomeje gushaka uburyo bwo gushyiraho ibwiriza rimwe ry’ubuziranenge rihuriweho ku rwego rw’Umugabane wa Afurika, hagamijwe korohereza isoko ibyo bihugu bihuriyeho ry’Afurika kugira ngo horoshywe urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku mugabane.
Muri iy’inama kandi hatanganjwe ko, hari inganda 32 zo mu Rwanda zujuje amabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rw’Umugabane wa Afurika, zigiye guhabwa ibyambombwa bizemerera kohereza mu bihugu bya Afurika ibicuruzwa byazo, aho zikora amoko y’ibicuruzwa 72 atandukanye.
Ibi byatangajwe ku wa 03 Werurwe 2026, mu nama y’iminsi itatu y’Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge (ARSO) ibera mu Mujyi wa Kigali.
Iyi nama iriga ku buryo bwo gushyiraho amabwiriza 25 y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rw’umugabane arebana n’imyenda idoderwa muri Afurika, ibikoresho bikozwe mu myenda n’ibindi bifitanye isano na byo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y’Ubuziranenge mu Kigo cy’u Rwanda Gitsura Ubuziranenge (RSB), Gatera Emmanuel, atangaza ko iryo bwiriza rimwe ku buziranenge bw’ibicuruzwa by’Afurika rizafasha ubucuruzi mu buryo bufatika kandi u Rwanda rushyigikiye iyo gahunda.
Agira ati “Icyo bidufasha mu bucuruzi biba nk’ururimi rumwe rukoreshwa. Ubu turimo kuganira cyane kuri serivisi z’imyenda murabizi ko ari byo twahisemo mu guteza imbere igihugu n’ubukungu bwacyo.”
Gatera akomeza avuga ko kuba izo nganda 32 zizahabwa ibyangombwa bizemerera gucuruza ibyo zikora muri Afurika hose, bizagura amasoko yazo, bikihutisha imikoranire yazo n’ibihugu zoherezamo umusaruro, bikanateza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.
Agira ati “Ni amahitamo twakoze kugira ngo duhuze amabwiriza y’ubuziranenge tunagere ku rwego tunavuga ngo ‘Niba umwenda wadodewe hano mu Rwanda ugapimirwa hano umu Rwanda, nugera mu gihugu ugiyemo hataza kugira ibindi bintu biwukorerwaho mu rwego rwo kugenzura ubuziranenge bwawo, kuko bidindiza uwujyanye kuko bitwara igihe.”
Gatera yibutsa ko iyi nama ikwiye gukangura ibihugu bya Afurika bigafatirana amahirwe ya gahunda yo gucuruzanya hagati y’ibihugu bigize uyu mugabane, binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika, Inganda zizahabwa ibyangombwa ziganje mu buhinzi no kongerera agaciro ibibukomokaho, ubutaha hakazibandwa ku guha ibyangombwa iziri mu bindi byiciro birimo ubudozi bw’imyenda, inkweto n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Nsengimana Hermogene, ashimangira ko iryo bwiriza rimwe ku bicuruzwa by’Afurika, nirijyaho rizagabanya ikiguzi cyagenderaga mu gupima ubuziranenge bw’ibicuruzwa biva mu gihugu, bijyanwa gucururizwa mu bindi bihugu.
Agira ati “Turateganya ko umugabane w’Afurika wakoreshaga ibwiriza rimwe, kugira ngo tugabanye umubare w’amafaranga atangwa muri Laboratwari mu kugira ngo bapime ibicuruzwa, ibyo bikazanadufasha kwemera ibicuruzwa biturutse mu bindi bihugu tutiriwe dupima.”
Biteganyijwe ko rusinyana amasezerano y’ubufatanye n’ibihugu bya Zimbabwe na Repubulika ya Congo, agamije guhuza ibirango by’ubuziranenge no koroherezanya mu bucuruzi.
Ni mu gihe iyo nama ya ARSO izasozwa n’igikorwa cyo guha ibyemezo by’ubuziranenge ibigo bito n’ibiciriritse 32 byo mu Rwanda bifite ibicuruzwa 72, birimo ibikorwa ibiribwa bikomoka ku bigori, ingano, imyumbati, ibigori, umuceri n’ubuki, bikaba byaremejwe ARSO na RSB, binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibipimo by’Afurika byahujwe mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa.










































































































































































