Jeanne d’Arc Munezero
Abayobozi bo mu ntara y’Iburasirazuba, bibukijwe kwita ku nshingano zabo, harimo no guhuza imbaraga n’abaturage, ariko by’umwihariko, ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi bakakigira icyabo.
Ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi kiri mu byashyizweho umwotso mu nama yo ku wa 04 Werurwe 2026, yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Ibursirazuba, hagamijwe kongerera imbaraga n’ingamba zo guhangana n’icyo kibazo mu bana, guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye, no gukomeza guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.
Iyi nama yateguwe n’Intara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’Impuzamiryango y’Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), ku nkunga ya World Vision, yitabirwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA), n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, Abihaye Imana, n’abahagarariye imiryango itari iya leta ifite ibikorwa muri iyo Ntara.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA), Ingabire Assoumpta asaba inzego zose zitabiriye ibiganiro kumenya ko igwingira ritacika burundu, kurirandura bisaba guhuza imbaraga. bakarirandura.
Agira ati “Zimwe mu mpamvu zikomeye tubona gishobora kuba zitera igwingira mu bana bato, ni uko hari twagaragaje ko tutagira icyo duhindura, n’ukutabyitaho ngo babishyireho umutima, kwa bamwe mu bayobozi nko kutabishyira mu nshingano ngo bakurikirane ko muri porogaramu zose. Inzego zose ziramutse zamanutse zikegera abaturage, bakabasobanurira, byakemuka. Rero ni uruhare rw’abayobozi, akaba ari na yo mpamvu atwahuye uyu munsi.
Dukwiye guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa, buri wese akamenya icyo akwiye gufasha umuturage. Ikindi twabasaba ni ugukurikirana bakamenya ingo abana bafite imirire mibi baturukamo, kugira ngo barebe ibibazo birimo, bakabafasha no gukurikirana imibereho y’abagore batwite, kuko kugwingira bihera umwana akiri mu nda. Turasaba abayobozi kubigira ibyabo.”
Ingabire akomeza asaba ababyeyi batita ku nshingano zo kurera abana neza no gukurikirana uko abana bagaburirwa, ko buri wese akwiya kumenya ububi bw’igwingira ndetse n’imirire mibi, bakigishwa kandi bakabyitaho cyane.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO, Murwanashyaka Evariste, avuga ko igwingira rihari ariko ko bo bahisemo gukoresha abana mu kurirandura kuko babonaga nta musaruro bitanga mu gihe byakorwaga n’abantu bakuru.
Agira ati “Natwe turwanya igwingira mu bana ariko twebwe dukoresha abana. Abantu batandukanye binjiye mu ngamba zo ku rwanya igwingira ariko tukabona bitagabanuka, duhitamo kwifashisha abana. Tubaka ubushobozi bw’abana binyuze muri Komite z’abana no mu bigo by’amashuri.
Ni bo ubu rero dukoresha mu bukangurambaga no mu gukurikirana ibintu byose harimo no kurya ku mashuri. Twahisemo kuzamura urahare rw’abana kugira ngo turebe icyo bizatanga. Umwana wabashije kumenya iby’igwingira afasha abandi kandi abasha no gutanga amakuru. Turizera ko tuzaba dufite n’abana b’ejo hazaza batazagwingiza kuko bazaba baramaze kubona ubumenyi buhagije.”

Umugenzuzi mukuru w’ihame ry’uburinganire mu Rwanda, GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, asaba abayobozi gufatanya n’abaturage kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Agira ati “Icyo twifuza nk’igihugu, ni ukugabanya iyo mibare kuko tugize abanyarwanda bagwingiye ntabwo twabasha kugera kuri rya terambere twifuza nk’igihugu. Ikindi dufite abana b’abakobwa bagisambanywa bakabyara inda zitateganyijwe, ari rya terambere ry’umugore tuvuga, ari bwa buringanire tuvuga, iterambere rusange ry’umuryango na ryo rirandindira.
Ningombwa rero ko twese hamwe nk’inzego dukwiye kwicara hamwe tugakora ingamba ndetse tugakorana n’abafatanyabikorwa bacu, tukarebera hamwe ikibazo gihari; ese ingamaba dushyiraho ziratanga umusaruro koko? Imibare irakomeza kwiyongera dukwiye?… Kureba rero niba umusaruro dushaka uri kuboneka.”

World Vision Rwanda igaragaza ko ibikorwa biri mu Ntara y’Iburasirazuba, birimo porogaramu zo kubona amazi meza, isuku n’isukura (WASH) mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo, ndetse no mu nkambi ya Mahama. Ivuga ko bukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’abana binyuze muri gahunda ya Dusangire Lunch, igamije kunoza imirire y’abanyeshuri ku mashuri, kugabanya igwingira no kongera umubare w’abakomeza ishuri.
Akarere ka Kirehe ni ko gafite umubare mu nini w’abana bagwingiye kakaba gafite abana bari hejuru ya 30%, hashingiwe ku byavuye mu Ibarura Rusange ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage (RDHS7-2025), byagaragajwe ko uturere tune muri turindwi two mu Ntara y’Iburasirazuba tumaze kugira igipimo cy’igwingira kiri munsi y’impuzandengo y’igihugu. Ibi bigaragaza ko intambwe yatewe ishimishije, n’ubwo hakiri icyuho mu tundi turere gisaba kongerwa imbaraga.










































































































































































