Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida wa Iran yasabye imbabazi ibihugu bituranye

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yasabye imbabazi ibihugu bituranyi

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yasabye imbabazi ibihugu bituranye n’igihugu cye nyuma y’ibisasu bikomeye byibasiye umurwa mukuru Tehran, mu gihe intambara ihanganishije Iran na Israel ifashijwemo na America ikomeje gukaza umurego.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ryanyujijwe kuri televiziyo ya leta ya Iran, Pezeshkian yavuze ko igihugu cye kitifuza kugirira nabi ibihugu by’akarere, asaba amahoro n’ubufatanye mu rwego rwo kugarura ituze.

Yagize ati: “Ndifuza gusaba imbabazi ibihugu duturanye byaba byaragizweho ingaruka n’ibiri kuba. Ntabwo dufite umugambi wo kubatera.”

Pezeshkian yanashimangiye ko ari ngombwa ko ibihugu byo mu karere bifatanya mu gushaka amahoro arambye. Iri jambo rikaba rije mu gihe igisirikare cya Israel, kizwi nka Israel Defense Forces (IDF), cyatangaje ko cyatangiye ibitero bikomeye ku bikorwa remezo byo muri Tehran no mu mujyi wa Isfahan.

Perezida wa Iran kandi yavuze ko yamaze gutanga amabwiriza ku ngabo z’igihugu cye ko zitagomba kongera gutera ibihugu bituranye keretse igihe Iran yaba ibanje kugabwaho igitero. Ati: “Kuva ubu ingabo zacu ntizizongera gutera ibihugu bituranye keretse gusa igihe Iran yaba ibanje guterwa.”

Icyakora, yihanangirije ibihugu bishobora gufasha Israel cyangwa Amerika mu bikorwa byo kugaba ibitero kuri Iran, avuga ko bidakwiye kuba igikoresho cy’ibihugu bikomeye bishaka gutegeka abandi.

Nubwo yasabye imbabazi ibihugu byo mu karere, Pezeshkian yavuze ko Iran itazahagarika kwirwanaho, ashimangira ko abanzi bayo batagomba gutekereza ko abaturage b’iki gihugu bazacika intege.

Nubwo bavug ibi ariko, igisirikare cya Israel cyo kivuga ko cyibasiye ibigo byinshi bya gisirikare bya Iran, birimo na Imam Hossein University, kaminuza ifitanye isano n’ingabo zidasanzwe za Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC).

IDF ivuga kandi ko yibasiye ububiko bw’ibisasu bya misile n’ibindi bikorwaremezo bya gisirikare, harimo n’ahantu hakoreraga abashinzwe ubutasi.

Mu yandi makuru ajyanye n’iyi ntambara, Qatar yatangaje ko ingabo zayo zashoboye gufatira mu kirere misile zari zoherejwe kuri icyo gihugu. Ni mu gihe kandi Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko imwe muri misile yoherejwe ku butaka bwayo yafatiwe mu kirere, ibisigazwa byayo bikagwa mu gace kadateje ibyago.

Ku rundi ruhande, ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps, zatangaje ko zagabye igitero kuri tanker itwara peteroli yitwa Prima mu nyanja yo mu Kigobe cy’Abarabu, hafi y’Strait of Hormuz.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Telegram, IRGC yavuze ko iyo tanker yibasiwe na drone nyuma yo kwanga kubahiriza amabwiriza yari yahawe n’ingabo za Iran zirinda amazi y’iki gihugu. IRGC yavuze ko itazemerera amato yose afitanye isano n’ibihugu ifata nk’abanzi kunyura muri uwo muhanda w’inyanja.

Strait of Hormuz ni imwe mu nzira z’ingenzi ku isi zinyuzwamo peteroli, kuko hafi kimwe cya gatanu cya peteroli na gaze bikoreshwa ku isi binyura muri uwo muhora. Iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati imaze no kugira ingaruka ku bwikorezi bwo mu nyanja, aho amato menshi yatangiye kugabanya ingendo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump, yavuze ko ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi zishobora guherekeza amato anyura muri uwo muhora mu gihe byaba bibaye ngombwa, kugira ngo umutekano w’ubwikorezi bukomeye ku isi udahungabana.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities