Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

I & M Bank Rwanda Yashyizeho Gahunda “Berwa” yo Gufasha Abagore mu Bucuruzi

I&M Bank yatangije gahunda nshya igamije guteza imbere abagore bakora ubucuruzi

I&M Bank Rwanda PLC yatangije gahunda nshya yiswe ‘Berwa’ igamije guteza imbere abagore bakora ubucuruzi, aho muri iyi gahunda bashobora kubona inguzanyo y’agera kuri miliyoni 400 Frw itagira ingwate ndetse bagahabwa ubumenyi mu by’ubucuruzi.

Ni gahunda yatangijwe ku wa 5 Werurwe 2026, kuri Movenpick Kigali Hotel, aho I&M Bank Rwanda PlC yatumiye abagore batandukanye bakora ubucuruzi hagamijwe kubashimira no kubereka agaciro k’imirimo yabo.

Berwa ni gahunda ikubiyemo ibice bibiri by’ingenzi birimo igice cyo guha abagore inguzanyo y’imyaka itanu y’agera kuri miliyoni 400 Frw, itagira ingwate ndetse iri ku nyungu ya 8% ku mwaka.

Akarusho k’iyi gahunda kandi ni uko I&M Bank Rwanda PLC izakurikiranira hafi ibikorwa byahawe inguzanyo ku buryo igihe ubucuruzi bwaba butari kugenda neza umuntu ashobora gusaba kuba ahagaritse kwishyura inguzanyo by’igihe gito akazasubukura ubucuruzi bwasubiye ku murongo.

Igice cya kabiri ni ikijyanye n’ubujyanama ndetse n’amahugurwa ku bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’imari aho umugore ukeneye gutangira ubucuruzi cyangwa ukeneye kubwagura azajya ahabwa ubujyanama ndetse n’amasomo yabyo.

Muri iki gice kandi I&M Bank Rwanda Plc yashyizeho icyiswe ‘Women Cafe’, aho abagore bamaze gutera imbere mu bucuruzi bazajya bahuzwa n’abagore bagitangira ubucuruzi buri gihembwe kugira ngo baganire, bungurane ibitekerezo ndetse abateye imbere bagire inama abakiri bato mu bucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC, Benjamin Mutimura, yavuze ko iyi gahunda yagiyeho nyuma yo kubona ko abagore benshi bafite inyota yo gutera imbere ariko bakigorwa no kubona igishoro n’ingwate ku bakeneye inguzanyo n’ubumenyi budahagije mu bijyanye no gucunga ubucuruzi n’ibindi.

Ati: “Nka banki twatekereje ku buryo twakemura ibyo ibbazo ni bwo twatekereje iyi gahunda kugira ngo tubone abagore benshi mu bucuruzi. Kandi ibi si gisubizo gusa ahubwo ni isezerano duhaye abagore ko tuzafatanya na bo mu rugendo rwabo rwose rw’iterambere.”

Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Nick Barigye, yagaragaje ko 92% by’Abanyarwanda bashobora kubona serivisi za banki ariko 5,8% by’ubucuruzi bw’abagore ari bwo bushobora kubona inguzanyo.

Ati “Ni ikintu gihangayishije kuba twarakoze ibishoboka ngo Abanyarwanda 92% bagerweho na serivisi za banki ariko byagera ku bucuruzi bw’abagore 5,8% akaba aribo bonyine bashobora kubona inguzanyo. Bivuze ko iyo umugore akeneye igishoro areba inshuti n’imiryango ndetse n’ubwizigame bwe ariko adashobora kujya muri banki.”

Yakomeje avuga ko banki zikwiye guhagurukira gukemura iki kibazo zizana gahunda nk’iyi ya I&M Bank Rwanda PLC, zigamije korohereza bagore kubona serivisi za banki.

Muri iki gikorwa abagore batandukanye bahawe amahirwe yo kumurika ibikorwa byabo ndetse abandi nka Sonia Iraguha washinze restaurant ya Bicu Lounge basangije abitabiriye iki gikorwa urugendo rwabo.

1 Comment

1 Comment

  1. Nzamukosha Henriette

    March 9, 2026 at 11:29

    Nange nkeneye inguzanyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities