Kuri iki cyumweru tariki 8 Werurwe 2026, u Rwanda rwifatanyije n’amahanga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore (International Women’s Day), umunsi ngarukamwaka uba ugamije kuzirikana uruhare rukomeye abagore bagira mu iterambere ry’imiryango n’ibihugu.
Mu butumwa yageneye abagore kuri uyu munsi, Madamu Jeannette Kagame yabifurije umunsi mwiza, anabashishikariza kurushaho kwitwararika mu marangamutima yabo, mu mico ndetse no mu myitwarire yabo ya buri munsi, aho yanabasabye gukomeza guharanira kwiyubaka no kubungabunga ubuzima bwabo.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abagore akenshi bagira umutima wo kwita ku bandi, kubumva no kubashyigikira, ariko ko na bo bakwiye kwibuka ko bafite inshingano zo kwiyitaho no kwita ku mibereho yabo bwite.
Yasobanuye ko kuri uyu munsi wahariwe abagore ari umwanya mwiza wo kongera kwibutsa akamaro ko kwigenzura mu marangamutima, mu mico no mu myitwarire, kuko ibyo byose bigira uruhare rukomeye mu kwiyubaka no kubaka ejo hazaza heza.
Yakomeje ashimangira ko nubwo abagore benshi bazwiho kwita ku buzima bw’abandi no kubaba hafi mu bihe bitandukanye, na bo bagomba gushyira imbaraga mu kwita ku buzima bwabo, cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.
Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame bukaba bwaje bwiyongera ku bikorwa bitandukanye byabaye mu gihugu hose mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi. N’ibikorwa byibanze ku gushimangira akamaro ko guteza imbere uburenganzira bw’abagore, kubafasha kwiteza imbere mu mibereho yabo, no kubaka imiryango itekanye ifite n’ubuzima bwo mu mutwe buhamye.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore ukomeje kuba umwanya wo gusuzuma aho abagore bageze mu iterambere, ariko ukanatanga n’umwanya wo kongera gushimangira ingamba zigamije kubafasha kugera ku mahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zitandukanye z’ubuzima.
















































































































































































