Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Rutungu, Umudugudu wa Rubira mu Murenge wa Rwimiyaga Sector, bavuga ko bahangayikishijwe n’igikorwa cyo kurandura amasaka bari bahinze mu mirima yabo, cyabaye mu gitondo cyo ku ya 6 Werurwe 2026, kikaba cyarabateye igihombo n’impungenge z’inzara mu gihe kiri imbere.
Nk’uko bamwe muri bo babitangaje, ngo amasaka yabo yaranduwe ku gahato n’abantu bavuga ko bari bayobowe n’ubuyobozi bw’umurenge, bari kumwe n’inzego z’umutekano. Bavuga ko muri icyo gikorwa abaturage basabwe gukura amasaka mu mirima yabo, babwirwa ko icyo gihingwa kitagomba guhingwa muri ako gace.
Bamwe mu baturage bavuga ko basobanuriwe ko aho guhinga amasaka bagomba guhinga ibigori, bakabwirwa ko ari amabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere. Icyakora, abaturage bavuga ko batari barigeze babimenyeshwa mbere, bityo bikaza kubatungura cyane.
Aba baturage bavuga ko iki cyemezo cyabagezeho amasaka yabo yarakuze neza, bitegura kuyasarura mu gihe cya vuba. Kubera iyo mpamvu, bavuga ko bafite impungenge ko bashobora guhura n’ikibazo cy’inzara kuko bari barateganyije ko ayo masaka ari yo azabafasha gutunga imiryango yabo muri iki gihembwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko nta makuru afite kuri ibyo bjkorwa byo kurandura amasaka mu mirima y’abaturage. Yavuze ko niba hari ubuyobozi bwaba bwarafashe icyo cyemezo butabiherewe uburenganzira, bwazabibazwa.
Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Gatunge Sam avugana n’ikinyamakuru Hanga News, na we yavuze ko nta makuru afite kuri icyo gikorwa, asobanura ko atabizi.
Nubwo ubuyobozi bwavuze ko butari buzi ibyabaye, abaturage bo bavuga ko bagize igihombo gikomeye. Basaba ko ikibazo cyabo cyasuzumwa vuba kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye, ndetse harebwe uburyo bafashwa nyuma yo kubura imyaka bari biteze gusarura.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko bafite impungenge zikomeye kubera ko igihembwe cy’ihinga kiri hafi kurangira, bigatuma kubona indi myaka yo gusimbura iyo baranduriwe, ibishobora kugira ingaruka ku mibereho yabo n’iy’imiryango yabo.
Aba baturage basaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo no gufata ingamba zatuma ibintu nk’ibi bitazongera kubaho. Hari n’abifuza ko ikibazo cyabo cyagera ku mukuru w’igihugu, Paul Kagame, kugira ngo harebwe uko bafashwa kwirinda ikibazo cy’inzara bavuga ko bashobora guhura na cyo.








































































































































































