Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bimwe mu byaranze icyumweru cyo ku wa 2-8 Werurwe 2025

Aya ni amwe mu makuru yaranze iki cyumweru turangije kuva tariki 1 - 8 Werurwe 2026

Muri iki cyumweru turangije, Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo abo mu muryango wa Habyarimana cyane cyane umuhungu we bakomeje gukorera ingendo i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mugambi wo gukorera mu ngata umutwe w’Iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ku wa 6 Werurwe 2026, ubwo yabakiraga ku meza.

Yasobanuye ko uyu mutwe w’iterabwoba ukomeje kuvuna umuheha ukongezwa undi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi ukomeje kuwukongeza mu Karere ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda.

Perezida Kagame ariko yavuze ko bitewe n’amateka y’u Rwanda n’aho ruherereye bisaba kurinda umutekano w’imipaka yarwo.

Yongeye gushimangira ko umutwe wa FDLR atari abarwanyi bawugize gusa ahubwo ko ingengabitekerezo ya Jenoside ukomeje gukwirakwiza ari yo iteye inkeke, yanagejeje ku kwibasira Abanye-Congo b’Abatutsi.

‎Umukuru w’Igihugu kandi yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku kazi gakomeye zikora mu gucunga umutekano w’igihugu hirindwa ko abaturage bacyo bakongera kwisanga mu kaga.

Nanone kandi muri iki cyumweru, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 iyobowe na Perezida Kagame yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1874 bakatiwe n’inkiko.

Iyi nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, yemeje Iteka rya Perezida rigenga Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru, ndetse hashyirwaho abayobozi bashya mu bigo bimwe.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu ivugururwa ry’Amasezerano y’inguzanyo yo ku wa 10 Ukuboza 2020, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega Mpuzamahanga kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi, yerekeye n’inguzanyo z’inyongera, iya mbere n’iya kabiri, zigenewe gahunda y’ubufatanye bugamije gushyiraho amasoko rusange ahamye y’amatungo magufi, yashyiriweho umukono i Kigali, ku wa 24 Gashyantare 2026.

Muri iyi nama kandi Minisitiri w’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 6 Kamena 2026, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ku Mihindagurikire y’lkirere itegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga witwa International Astronautical Federation (IAF).

‎Byongeye kandi mu mpera z’iki cyumweru, Perezida Kagame yifurije abari n’abategarugori kugira umunsi mwiza wabahariwe, agaragaza ko buri munsi hishimirwa uruhare rw’ingenzi abagore bakomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda.

Ni ubutumwa bwaje bukurikira ubwo Madamu Jeannette Kagame na we yageneye abagore kuri uwo munsi, aho abinyujije kuri X yahoze yitwa Twitter. Mu butumwa yageneye abagore kuri uyu munsi, Madamu Jeannette Kagame yabifurije umunsi mwiza, anabashishikariza kurushaho kwitwararika mu marangamutima yabo, mu mico ndetse no mu myitwarire yabo ya buri munsi, aho yanabasabye gukomeza guharanira kwiyubaka no kubungabunga ubuzima bwabo.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abagore akenshi bagira umutima wo kwita ku bandi, kubumva no kubashyigikira, ariko ko na bo bakwiye kwibuka ko bafite inshingano zo kwiyitaho no kwita ku mibereho yabo bwite.

Yasobanuye ko kuri uyu munsi wahariwe abagore ari umwanya mwiza wo kongera kwibutsa akamaro ko kwigenzura mu marangamutima, mu mico no mu myitwarire, kuko ibyo byose bigira uruhare rukomeye mu kwiyubaka no kubaka ejo hazaza heza.

Yakomeje ashimangira ko nubwo abagore benshi bazwiho kwita ku buzima bw’abandi no kubaba hafi mu bihe bitandukanye, na bo bagomba gushyira imbaraga mu kwita ku buzima bwabo, cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.

‎Umunsi mpuzamahanga wa mbere w’abagore wizihijwe mu 1911 mu bihugu bya Autriche, Danemark, u Budage n’u Busuwisi mu gihe Umuryango w’Abibumbye watangiye kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abagore mu 1975.

‎Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore kuri iyi nshuro, bisanzwe u Rwanda ari rwo gihugu gifite umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko aho bavuye kuri 12% mu 1996 bagera kuri 63,75% mu 2026 ndetse no mu zindi nzego zose abagore bagiye bafitemo ijambo rigaragara.

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidali ya Loni mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Uyu muhango wayobowe na Maj Gen Robert Yaw Affram, Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za UNMISS, wagaragaje ko uwo mudali ari ikimenyetso gikomeye cy’ubwitange n’umurava mu kazi.

Umuyobozi wa Rwanbatt-1, Lt Col Paul Ndushabandi, yashimye abasirikare bagize uwo mutwe ku bw’umuhate, kwihangana, ubutwari no kwitanga bagaragaje mu gihe cy’amezi icumi bamaze mu butumwa.

Uyu muhango, waranzwe n’imyiyereko ya gisirikare, hamwe n’imbyino zigaragaza umuco nyarwanda, byakozwe na Rwanbatt-1 mu kwizihiza uyu munsi mukuru.

Nanone kandi muri iki cyumweru, Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yatangaje ko serivisi yari isanzwe itanga zimuriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) kubera intambara ikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati.

Muri iki cyumweru, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda ingaruka z’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yibutsa abatuye mu manegeka kwimuka.

Minisitiri Murasira yavuze ko mu Rwanda hamaze iminsi hagwa imvura nyinshi, asaba Abanyarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza nk’inkuba n’inkangu.

Minisitiri Murasira yakomeje yibutsa abatuye mu manegeka kwimuka, ashimangira ko by’igihe kirekire hakomeje gufatwa ingamba zizatuma nta muntu uba ahashyira ubuzima bwe mu kaga.

Minisitiri Murasira atanze uyu muburo nyuma y’iminsi mike ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) gitangaje ko mu ntangiriro za Werurwe 2026 guhera ku ya 1 – 10 Werurwe 2026, hateganyijwe imvura nyinshi, nk’uko byagenze muri Gashyantare.

Meteo Rwanda yavuze ko “mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na milimetero 120, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice, ndetse n’ubutaka bukaba bwaramaze gusoma bitewe n’imvura imaze iminsi igwa, tukaba kandi turi mu ntangiro z’igihembwe cy’itumba 2026.”

Muri iki cyumweru kandi, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangiye kuyobora umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), asaba ibihugu biwugize kunga ubumwe kugira ngo bigere ku iterambere byifuza.

‎Museveni yahawe iyi nshingano kuri uyu wa 7 Werurwe 2026 ubwo i Arusha muri Tanzania habaga inama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC n’ababahagarariye.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye ko ibihugu bya EAC byihuza mu rwego rwa politiki, agaragaza ko ari bwo bizagira ubwirinzi bukomeye ku buryo nta mwanzi ushobora kubihungabanya n’ubukungu butajegajega.

‎Ku bumva ko kunga ubumwe kwa EAC ari ubushake bwabo, Museveni yagaragaje ko bakabaye babifata nk’itegeko kuko kutabikora bituma ibihugu bigize uyu muryango bijya kure y’amahirwe y’iterambere burundu.

‎Perezida Yoweri Museveni yasimbuye Dr. William Samoei Ruto ku buyobozi bwa EAC. Biteganyijwe ko azamara muri iyi nshingano umwaka umwe, asimbure n’uwo mu kindi gihugu nk’uko amategeko agenga uyu muryango abiteganya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ibihe byiza mwe mwese tubana umunsi ku wundi aha kuri Panorama, nizere ko iki cyumweru dusoje cyababereye amata n’ubuki, kandi n’abo kitagendekeye neza, muri...

Ubworozi

Mu Karere ka Gicumbi, ahazwiho kugira aborozi b’umwuga benshi, hakomeje kugaragara nk’ahantu h’ingenzi ho kwigirwa no gusangizwa ubumenyi ku bworozi bugezweho, by’umwihariko mu korora...

Akarere

Umugabo ukomoka mu Burundi wari usanzwe azwiho kuvuganira impunzi no kugaragaza ibibazo zihura na byo mu nkambi ya Kakuma Refugee Camp, amaze ibyumweru bibiri...

Amakuru

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge bakoze Inteko rusange, barinegura baganira uko bakongera imbaraga mu byo bakora ngo Akarere kabo n’igihugu muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities