Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, bamaze gufata ingeso yo kuzindukira mu tubari tw’ibigage mu gitondo cya kare, aho kubanza kwita ku mirimo ibateza imbere. Ni mu gihe abandi baba bagiye mu mirima, ku masoko cyangwa mu yindi mirimo ibafasha kuzamura imbere ryabo. Ibyo bishobora mu kuba intandaro y’ubukene mu miryango no gukurura ubunebwe n’urugomo n’ibindi bikorwa bigayitse.
Urusaku rw’abantu bazindukira mu tubari tw’ibigage mu masaha yo mu gitondo mu dusanteri tumwe na tumwe two mu karere ka Gicumbi aba ari rwose. Ni mu gihe abandi baba bazindukiye mu mirimo ndetse bakavuga ko aba bazindukira mu tubari ari na bo barara babamenera inzugi, kuko ngo ayo mafaranga banywera ntaho bayakura kuko ntacyo bakora.
Bamwe mu baganiye na Panorama bavuga ibi biterwa n’ubunebwe bw’ababikora kandi ngo ibyo bigira ingaruka no ku buzima bwabo bw’ahazaza. Bati “Niba umuntu ari umusore afite imbaraga akazindukira ku kabari ntacyo akora! Ibi bimukururira ubujura ndetse n’izindi ngeso mbi zitandukanye, kandi bikamwokama ubuzima bwe bwose.”
Byongeye kandi ngo bibaza aho amafaranga banywera aba yavuye bakahabura dore ko ngo ntacyo gukora bagira, akazi kabo akaba ari ako kwirwa bicaye ku tubari banywa inzoga, nk’uko uyu muturage utifuje kugaragazwa izina abivuga. Agira ati “Ubona banywa gusa, ntabwo wamenya aho ayo mafaranga aba yavuye, ahubwo ubuyobozi bwadufasha bugakurikira abo bantu kuko ni bo bashobora kuba batwiba ibyacu.”

Nzabonimpa Emmanuel mayor w’akarere ka Gicumbi
NZABONIMPA Emmanuel, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, avuga ko aho u Rwanda rugeze mu iterambere rudakeneye umuturage uzindukira mu kabari, ibirenze ibyo kandi, bikaba bitemewe ko utubari dufungurwa mu masaha ya mu gitondo.
Agira ati “Ntabwo dukeneye umunyarwanda uzindukira mu kabari. Turifuza umunyarwanda uteye imbere, uzindukira mu kazi, uzindukira ku ishuri, mbese bijyanye n’ibyo ukora. Ntabwo dukeye utubari dufungura mu gitondo kuko ntabwo byemewe.”
NZABONIMPA akomeza atangaza ko akarere kashyizeho ingamba zigamije kurwanya iki kibazo, hanarwanywa inzoga zituzuje ubuziranenge zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi. Agira ati “Twatangiye ibikorwa byo gushaka abakora, abacuruza inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge; ibyo bizajyana no gushaka abo bazindukira mu tubari, dusaba abaturage ko uwaba afite amakuru y’aho bigaragara yatumenyesha kugira ngo abakora ibyo bahanwe.”
Kugeza ubu bigaragara ko ikibazo cy’abazindukira mu tubari tw’ibigage atari icy’abantu ku giti cyabo gusa, dore ko kigira n’ingaruka ku gihugu n’iterambere ry’igihugu muri rusange. Ni yo mpamvu inzego z’ubuyobozi, by’umwihariko ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, zagishyize mu byihutirwa gukemurwa, zifatanyije n’abaturage, n’inzego z’umutekano, ahashyizweho ingamba zihamye zo kugikumira no kugikemura burundu.








































































































































































