Nyamasheke abaturage benshi bagaragaza ko igitutu cyo gushinga ingo giterwa na bamwe mu babyeyi ar’imwe mu mpamvu zituma iyo miryango iba yarashakanye ishizweho igitutu, ingo zayo zihita zisenyuka zitamaze Kabiri.
Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yasohotse muri 2019 igaragaza ko 80% by’ingo zaka gatanya mu Rwanda ziba zitamaze imyaka nibura imyaka 15 aho abatarengeje imyaka itanu bashyingiwe bwagaragaje ko aribo baba bafite ibyago byinshi byo gutandukana.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana azwi nka National Prayer Breakfast ategurwa n’Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship yabaye tariki 1 Gashyantare uyu mwaka, yagarutse kuri iki kibazo cya gatanya kikigaragara hano mu Rwanda, avuga ko nta mpamvu ihari yatuma abantu babiri bashakanye bananirwa kubana.
Yagize ati: “Ejobundi nasomaga ubutumwa bw’umuntu wari wanditse kumbuga nkoranyambaga ko yatashye ubukwe butatu bw’abana bari bashakanye, nyuma y’iminsi mike itageze no ku mwaka yumva ngo bose batandukanye. Abo ni bamwe batandukanye, gusa birashoboka ko bari na 30, ariko abantu babiri bananirwa kubana bate?”
Byongeye kandi nubwo hari byinshi mu bitera iki kibazo, bamwe mu rubyiruko basanga ababyeyi b’inkumi n’umusore aribo babigiramo uruhare, nkuko Christian NDAYAMBAJE umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyamasheke asobanura iby’iki kibazo.
Yagize ati: “Ababyeyi hari igihe bakuganirije bagahora bakwibutsa ko ugomba ugomba gushaka, rimwe na rimwe bakanaguhitiramo umukobwa cyangwa umuhungu bifuza wowe udashaka, abo bantu rero iyo babanye imiryango yabo ntabwo imara Kabiri idasenyutse.”
Nanone kandi hari bamwe mu babyeyi bashishikariza abana babo gushaka abo bazabana b’bakire, ngo iyonayo ishobora kuba indi mpamvu ituma imiryango isenyuka, kuko iba yabanye akenshi hashingiwe ku mafaranga nta rukundo rubirimo.
Kuruhande ariko ababyeyi bagaragaza gushira igitutu ku bana babo ngo bashake hari igihe biterwa nuko abo baturanye baba bafite abana bashatse bigatuma nabo bifuza ibyo ku bna babo.
Bati: “Hari igihe baba babona abo baturanye ababo barashatse, cyangwa se ar’imibereho mibi, bakavuga bati ‘umwe agiye twaba tugabanyutse duhangana n’abasigaye. Nanone hari igihe imyaka iba iri kugusiga ugahitamo gupfa kugenda aho kugira ngo usazire murugo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe mibereho myiza y’abaturage Athanasie, atanga ubutumwa ku babyeyi bakora ibi avuga ko nta myaka ihari yo gushaka kandi ko igihe icyaricyo cyose umuntu ashobora gushaka.
Yagize ati: “Nta gihe ntarengwa cyo kuba umuntu yashatse, ababyeyi bereguhatira abana gushaka, ahubwo ni babigishe indangagaciro bazazana muri urwo bazajyamo, kandi bategure abana babo mugihe batarashaka kugirango nabo bazavemo ababyeyi beza mu gihe bazaba barashatse.”
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yagaragaje ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka 2023/2024.







































































































































































