Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Iran war: Uko bihagaze ku munsi wa 17 w’ibitero bya Amerika na Isiraheli

Jackson Kwizera

Dubai yazimije inkongi y’umuriro hafi y’ikibuga cy’indege cyayo ihagarika by’agateganyo ingendo z’indege, mu gihe Donald Trump yavuze ko Iran ishaka kuganira.

Isiraheli yatangije undi murongo mushya w’ibitero i Tehran, mu gihe intambara ya Amerika na Isiraheli kuri Iran yinjiye ku munsi wa 17 ku wa Mbere.

Mugihe umwuka mubi muri Gulf ukomeje, Dubai yahagaritse by’agateganyo ingendo z’indege ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dubai nyuma yibitero bya drone byateje inkongi y’umuriro hafi y’ikibuga cy’indege. Sosiyete y’indege ya Emirates ikorera i Dubai yatangaje ko yongeye gutangiza ingendo zimwe na zimwe, nubwo hari inzira z’indege zahagaritswe uwo munsi.
Saudi Arabia na yo yatangaje ko yarashe ikamanura drones nyinshi. Ibitero byanakomeje muri Iraq na Lebanon.

Ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nta marenga agaragaza gusozwa kw’intambara, yavuze ko Iran ari “inzobere mu gukoresha itangazamakuru mu buryo bwo kuyobya abantu”, ikoresheje ubwenge buhangano mu gukwirakwiza amakuru atari yo mu ntambara.

Muri Iran

Isiraheli yatangaje ko yatangije ibitero bishya i Tehran. Nyuma y’ibi, ikigo cy’itangazamakuru cya Iran cyitwa Mehr cyavuze ko Iran iri gusubiza irasa ku “birindiro by’umwanzi biri mu kirere”.

Umuryango wa Red Crescent wa Iran watangaje ko ibitero bya Isiraheli byangije ivuriro ryawo ndetse n’ahakorerwaga ibikorwa by’ubutabazi.

Mu kiganiro na CBS News ku Cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yahakanye amagambo ya Trump avuga ko Tehran ishaka ibiganiro byo guhagarika intambara. Yagize ati:
“ Oya, ntitwigeze dusaba guhagarika imirwano, kandi ntitwigeze dusaba no kugirana ibiganiro. Twiteguye kwirwanaho igihe cyose bizasaba.”

Umuvugizi w’ingabo za IRGC, Brigadier-General Ali Mohammad Naini, yabwiye televiziyo yo mu gihugu ko ububiko bwinshi bw’intwaro za IRGC bugihari. Yavuze ko misile ziri gukoreshwa muri iyi ntambara ari izakozwe mu myaka igera ku 10 ishize, kandi ko Iran itaratangira gukoresha misile zakozwe nyuma y’intambara y’iminsi 12 yahuje Iran na Isiraheli.

Abategetsi ba Iran bafashe abantu 18 bakekwaho gukorana n’umuyoboro wa televiziyo Iran International, Tehran ivuga ko ufitanye isano na Isiraheli, nk’uko byatangajwe na Press TV. Kugeza ku Cyumweru, abantu 1,444 bamaze gupfa muri Iran, mu gihe 18,551 bakomeretse.

Muri Gulf

Abategetsi ba Dubai batangaje ko inkongi y’umuriro yadutse nyuma y’igitero cya drone hafi y’ikibuga cy’indege cya Dubai. Bavuze ko tanki ya lisansi yangiritse ariko umuriro ukazimwa. Ingendo z’indege zahagaritswe by’agateganyo, nyuma zongera gutangira ku buryo buke ku wa Mbere.

Saudi Arabia yatangaje ko yarashe ikamanura drones 37 mu burasirazuba bw’igihugu ku wa Mbere, ariko ntiyatangaje aho zaturutse.

Bahrain, Kuwait na Qatar na byo byatangaje ko byamanuriye drones ku Cyumweru.

Itangazamakuru rya leta ya Saudi ryavuze ko igikomangoma Mohammed bin Salman cyavuganye kuri telefone na Perezida wa UAE Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, baganira ku bibazo by’umutekano mu karere kandi bashimangira ko ibihugu bya GCC bizakomeza kurinda ubutaka bwabyo.

Muri Amerika

Purezida Trump yavuze ko Amerika iri kurasa ku nganda za Iran zikora drones. Ati “Iran isigaye ifite ubushobozi buke cyane bwo kurasa. Twasenye ubushobozi bwayo bwo gukora intwaro.”

Mu butumwa bwe kuri Truth Social, Trump yavuze ko Iran “arintoya mu bya gisirikare kandi idafite imbaraga”, yongeraho ko iri gukoresha AI nk’“intwaro yo gukwirakwiza amakuru yibinyoma”. akomeza ko Iran yerekanye amashusho y’amato yitwaje ibisasu  by’ubwiyahura arasa ku mato ya amerika mu nyanja, avuga ko ayo mato “atabaho”.

Muri Isiraheli

Itangazamakuru ryo muri Isiraheli ryavuze ko imuruza ziburira abaturage zasubijweho mu central isilayeli ku wa Mbere mu gitondo nyuma y’aho misile irasiwe ivuye muri Iran. Iyo misile yaguye ahantu hatari abantu, nta muntu wakomeretse. Nyuma imuruza zongeye kumvikana mu majyepfo y’igihugu.

Muri Iraq, na Lebanon

Umuntu mu nzego z’umutekano za Iraq yabwiye Al Jazeera ko igitero cy’indege cyibasiye icyicaro cy’umutwe Popular Mobilisation Forces, ushyigikiwe na Iran mu gace ka Jurf al-Sakhar. Abantu batatu barakomereka.

Undi muntu mu nzego z’umutekano za Iraq yatangarije Al Jazeera ko ubwirinzi bwo mu kirere bw’igihugu bwarashe drones hafi ya ambasade ya Amerika i Baghdad no ku kigo cya gisirikare cya Balad mu ntara ya Salah al-Din.

Isiraheli kandi yatangije ibitero bishya mu majyepfo ya Lebanon. Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko kiri gukora ibikorwa bito byo ku butaka kigamije kurwanya umutwe wa Hezbollah. Umubare w’abapfuye muri Lebanon wageze ku 850, barimo abana barenga 100.

Ingabo za Loni ziri muri Lebanon, zatangaje ko imitwe yitwaje intwaro itari iya leta yarashe ku modoka eshatu z’abasirikare ba Loni zari mu butumwa bwo kugenzura umutekano ku Cyumweru nyuma ya saa sita.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities