Rene Anthere Rwanyange
Abahinzi b’ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko, mu turere twa Kayonza na Rwamagana, beretswe imbuto z’ibigori zigezweho kandi zera vuba, zikanahangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Izi mbuto z’ibigori zakozweho ubushakashatsi n’Ikigo RICA, abahinzi bakazigezwaho na West Seed Company. Hakozwe imirimashuri ifasha abahinzi kwigiraho bagasobanurirwa uko bahinga ibigori kugira ngo bagere ku musaruro mwiza kandi uhagije.
Nigena Claver Umukozi wa West Seed Company ushinzwe igenzura, avuga ko isuzuma bakoze babonye ko izi mbuto z’ibigori bafite zera vuba, kandi zigatanga umusaruro ushimishije.
Agira ati “Icya mbere imbuto zacu zihanganira ikirere, hari izera vuba zo mu bwoko bwa Haraka. Izo zikeneye imvura nke kandi zikera vuba, zigatanga n’umusaruro mwiza cyane ku buryo zishobora gutanga Toni esheshatu kuri Hegitari imwe.”
Indi mbuto ni iyo mu bwoko bwa AMINIKA yo yerera hagati y’iminsi 150 kugeza ku minsi 170, ni ukuvuga hagati y’amezi atanu n’atandatu. Izi mbuto zo ngo zikenera imvura y’amezi atatu.
Hari imbuto zikeneye imvura y’amezi ane, zo ni izo mu bwoko bwa Milima bita WH 605. Nigena Claver agira ati “Izi mbuto zose zihanganira imihindagurikire y’ikirere zikihanganira n’indwara.”
Ku ruhande rw’abahinzi biboneye n’amaso yabo uturima shuri duhinzeho izi mbuto, bavuga ko bamenye icyo gukora mu buhinzi bwabo kugira ngo bagere ku musaruro bifuza.
Nsabimana Jean Nepo wo karere ka Rwamagana, mu murenge wa Musha, avuga ko urugendoshuri bakoze rubahaye inyigisho zo guhindura imyumvire ku mbuto bahingaga. Yemeza ko izo babonye zigiye kubazahura bakabona ibibatunga kandi bagasagurira isoko.
Uzamukunda Esperance wo mu karere ka Kayonza, na we avuga ko atari azi ko hari izindi mbuto zitandukanye n’izo yakoreshaga, ariko yabonye ko afite amahitamo yo guhindura imbuto.
Mu byo yungutse mu buhinzi bwe, ni uko agomba kongera ifumbire mva ruganda akoresha akayivanga n’imborera kuko yasanze iyo yakoreshaga idakwiye.
Kuba imbuto zerera igihe gito, bizafasha abahinzi bitewe n’uko muri iki gihe hari ubwo bagusha imvura nke.
Savio Hakirumurame umukozi mu Kigo RICA (Rwanda Institute for Conservation Agriculture) avuga ko bakora ubugenzuzi bugamije kureba ko imbuto zagaragajwe zifite umwihariko, n’ubudasa kandi zihangana n’imihindagukire y’ibihe.
Agira ati “Ubundi bugenzuzi dukora ni ubwo kureba ko ziriya mbuto zitanga umusaruro ku buryo umuhinzi uyihinze abona umusaruro uhagije, kandi akabona inyungu. Abahinzi bagomba gushishoza bakagura imbuto ku bacuruzi bahawe icyangombwa cya RICA”
Izi mbuto z’ibigori zituburirwa mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, zisakazwa mu bahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba.








































































































































































