Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Bwongereza bwahatiye u Rwanda kwakira abimukira nta masezerano yanditse

Panorama

Abunganira u Rwanda mu rubanza ruregamo u Bwongereza bagereranyije imyitwarire y’u Bwongereza n’umucuruzi, abonye ko atazabona ibyo yashakaga, agatangira gutota uwo bagirana amasezerano gusinya hutihuti atiriwe anasoma ibikubiyemo. U Rwanda rwabwiye Urugereko rw’Ubuhuza rw’Urukiko Mpuzamahanga rw’i Lahe mu Buholandi, ko Leta y’Ubwongereza yahinduye uburyo, bakava mu biganiro ny’irizina bagatangira gushyira igitutu ku Rwanda mu mpera za 2024.

Leta y’u Rwanda, ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr  Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko nta masezerano afite agaciro mu mategeko mpuzamahanga yigeze agerwaho ku bijyanye n’umushinga wo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru ibitangaza, izi mpaka zishingiye ku byo u Bwongereza buvuga ko inyandiko zitandukanye (notes verbales) n’inyongera z’inyandiko (technical annexes) byari bigize amasezerano agomba gukurikizwa, aho bwari kuzajya bwohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda.

U Rwanda rwo ruvuga ko ibiganiro bitigeze birangira, ko byari bikiri ku rwego rwa tekiniki, ndetse n’inyandiko zateguwe mu kwezi k’Ukwakira 2024 zitigeze zigezwa ku rwego rwo gushyirwaho umukono. Ikindi ni uko n’inyandiko zo mu Bwongereza zo ku itariki ya 30 Ukwakira 2024 zagaragazaga ko “nta kintu na kimwe cyari cyemeranyijweho.”

Abunganira u Rwanda bagereranyije uburyo u Bwongereza bwakoresheje busa n’umucuruzi ubona ko atazabona ibyo yashakaga, agatangira gushyiraho igitutu cyane ati ‘ sinya hano.’Ibi byagaragazaga ko u Bwongereza bwagerageje gushyiraho igitutu ngo hasinywe amasezerano hatarakemurwa ibibazo by’ingenzi.

Inyandiko u Bwongereza bwatanze nk’ibimenyetso, zirimo emails n’ubutumwa bwa WhatsApp, u Rwanda rwazanze ruvuga ko ari ubutumwa busanzwe bw’akazi budafite agaciro mu mategeko.

Nanone kandi inyandiko “Note Verbale” yo ku wa 25 Gashyantare 2025, u Rwanda rwavuze ko gahunda zari zisanzweho “zavanyweho” (rescinded), yakoreshejwe n’u Bwongereza nk’ikimenyetso.

Ariko u Rwanda ruvuga ko iryo jambo ritavuga ko hari amasezerano yemewe mu mategeko, kuko rishobora no gukoreshwa ku byumvikanyweho mu rwego rwa politiki gusa.

U Rwanda rushimangira ko inyandiko “Note Verbale” yo mu kwezi k’Ugushyingo 2024 yari iya politiki, atari iy’amategeko. Bityo kuba yarahindutse cyangwa yavanyweho ntibivuze ko amategeko mpuzamahanga yarenzwe, ahubwo bigaragaza ko ibyumvikanyweho bya politiki bishobora guhinduka.

Guverinoma y’u Rwanda isoza ivuga ko icyo barega u Bwongereza gishingiye ku byo bwivugira ubwabwo no ku butumwa budafite agaciro mu mategeko, kandi ko nta kimenyetso kigaragaza ukwemeranya kw’impande zombi (mutual consent) gusabwa kugira ngo haboneke amasezerano yemewe.

U Rwanda ruvuga ko u Bwongereza rusuzugura ikiguzi cyo kwakira impunzi

Mu rukiko ku munsi wa mbere w’iburanisha, abunganira u Rwanda bavuze ko u Bwongereza butagennye neza amafaranga asabwa mu kwakira impunzi. Bavuze ko imibare yatanzwe idahuye n’ukuri ku bijyanye n’ibyishyurwa n’u Rwanda, kandi ko u Bwongereza butigeze butanga indi mibare isobanura neza ibyo buvuga. Bagira bati bati: “Turasaba inkunga igenewe igice gito gusa cy’impunzi,” bashimangira ko ibyo basaba bidakabije ahubwo bijyanye n’ukuri.

Itsinda ry’abanyamategeko ry’u Rwanda ryanagaragaje gutungurwa no kutishimira uko u Bwongereza bwitwaye, rivuga ko butagaragaza ubushake bwo kuganira ku buryo bufatika bwo kugabana neza ikiguzi.

Ku ruhande rw’urukiko, habajijwe niba u Bwongereza bwiteguye kongera kuganira ku masezerano asanzweho kugira ngo ahuzwe n’ibiciro nyakuri n’inshingano za buri ruhande. Hagati aho, u Rwanda rurishyuza Ubwongereza Amadolari ya Amerika anagana na Miliyoni ijana.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ababyeyi ndetse n’abakuru muri rusange bakora ibishoboka byose ngo abana babo bazavukane ubuzima bwiza, buzira imirire mibi n’igwingira, ibi bigatuma bakora cyane kugira ngo...

ibiiza

Mu Karere ka Kayonza, cyane cyane mu Murenge wa Ndego, imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki...

Amategeko

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyahs, -RIB, ruvuga ko bikwiye ko abayobozi babwira abaturage ububi bw’ubucuruzi bukorerwa abantu. Uru rwego rusanga ibi byafasha mu gukumira iki cyaha...

Rwanda

Tariki ya 18 Werurwe uyu mwaka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza hateraniye Inama y’Ubujyanama ku Rwego rw’Intara y’Amajyepfo kubufatanye na World Vision...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities