Leta y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zatangiye kuburanira mu rukiko mpuzamahanga nkemurampaka ruri i La Haye mu Buholandi, mu rubanza rw’amasezerano ajyanye n’abimukira yasinywe hagati y’ibihugu byombi muri 2022.
U Rwanda rurega u Bwongereza kutubahiriza ayo masezerano, rukavuga ko byaruteye igihombo kinini, ari na yo mpamvu rusaba indishyi igera kuri miliyoni 100 z’amapawundi, asaga miliyari 190 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya masezerano yari agamije kohereza mu Rwanda abimukira baturutse mu Bwongereza, aho byari biteganyijwe ko iki gihugu cy’i Burayi kizatanga amafaranga agera kuri miliyoni 700 z’amapawundi yo gufasha mu myiteguro n’ikorwa ry’iyi gahunda.
Icyakora, mu mwaka wa 2024 ibintu byarahindutse, ubwo Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangazaga ko ayo masezerano atazakurikizwa, ndetse ko yahagaritswe burundu kuva ku munsi yatangiriyeho imirimo ye.
Bivugwa ko mbere y’ihagarikwa ry’ayo masezerano, u Bwongereza bwari bumaze gutanga hafi miliyoni 300 z’amapawundi, amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa birimo kubaka amacumbi i Gahanga, yari ateganyirijwe kwakira abo bimukira.
Mu iburanisha ryabaye, uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyamategeko barimo Lord Verdirame KC, rugaragaza ko u Rwanda rwari rwaramaze kuzuza inshingano zarwo, harimo no gutegura ahazakira abo bimukira.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko u Bwongereza butigeze bubamenyesha mbere y’uko buhagarika ayo masezerano, ahubwo ko babimenyeshejwe n’amakuru yasohotse mu itangazamakuru.
Ku ruhande rw’u Bwongereza, bwo busaba urukiko gutesha agaciro ikirego cy’u Rwanda, bukavuga ko mu Ugushyingo 2024 impande zombi zagiranye amasezerano yo guhagarika gahunda, u Rwanda rukemera kutazongera gusaba amafaranga asigaye.
Icyakora, u Rwanda ntirwemera ibyo buvuga, rwo rukemeza ko nta bwumvikane bwigeze bubaho ku guhagarika ayo masezerano.
Uru rubanza rukomeje gukurikiranwa cyane ku rwego mpuzamahanga, kuko rushobora kugira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku buryo amasezerano mpuzamahanga yubahirizwa, cyane cyane ajyanye n’ibibazo by’abimukira.








































































































































































