Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iyobokamana

“Ashaka Ibere Bakamuha Telefone” Padiri Uwingabire Yanenze Ababyeyi Batita ku Bana Babo

Padiri Uwingabire Emmanuel yanenze imyitwarire y'ababyeyi

Mu Karere ka Rusizi, Padiri Uwingabire Emmanuel uyobora ishuri rya GS St Paul Muko, yagaragaje impungenge ku babyeyi baha abana bato cyane telefoni na televiziyo bibwira ko bibafasha gukura bamenyereye ikoranabuhanga, avuga ko ibyo atari byo kandi bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Yasobanuye ko ikoreshwa rya smartphones ku bana bato ribashyira mu kaga ko guhura n’amakuru n’amashusho atajyanye n’imyaka yabo, bigatuma badashobora kuyasobanukirwa neza. Ibi bituma bamwe mu bana bigana imyitwarire mibi babonye ku mbuga nkoranyambaga, kuko baba bataragira ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi.

Padiri Uwingabire yagaragaje ko hari n’ababyeyi basigaye baha abana ibikoresho by’ikoranabuhanga aho kubitaho uko bikwiye. Yagize ati: “Dufite ikibazo gikomeye, umwana w’umwaka umwe cyangwa itatu ararira ashaka ibere, bakamuha telefoni na telecomande ya televiziyo, icyo yashakaga ntabwo ari cyo aba ahawe.”

Padiri yongeyeho ko ibi bishobora kubangamira imikurire y’ubwonko bw’umwana, agasaba gufata umwanya uhagije wo kurera no kuganira n’abana babo. Ati “Aho kugira ngo ubwonko bw’umwana bukure, ahubwo burabora, bagakura nabi. Nibagera no ku ishuri bazakora ibyo bishakiye. Babyeyi mufate umwanya wo kurera abana mubabe hafi, munasome mumenye ingaruka z’ibintu muri gukora.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Sapien Labs mu mushinga witwa Global Mind Project, bugaragaza ko gutangira gukoresha telefoni zigezweho hakiri kare bifitanye isano n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko.

Mu bagore batangiye kuzikoresha bafite imyaka 6, abagera kuri 74% bagize ibibazo byo mu mutwe, mu gihe abatangiye bafite imyaka 10, 61% bagaragaweho n’ibibazo byo mu mutwe.

Naho mu bahungu, 42% mu batangiye gukoresha telefoni bafite imyaka 6 bagize ibibazo byo mu mitekerereze, mu gihe abatangiye bafite imyaka 18 ari 36%, ibi bikagaragaza ko igihe umwana atangiriye gukoresha izi telefoni kigira uruhare rukomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities